Icyemezo kidasanzwe cyafashwe n’Abanyarwanda bari bagiye mu marushanwa mpuzamahanga mu gihugu cy’u Burundi

Ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, nibwo inkuru yamenyekanye ko abakinnyi b’Abanyarwanda 16 bitabiriye imikino ya “East African Junior Championship 2024” mu Burundi, batashye irushanwa ritarangiye nyuma y’uko iki gihugu gifunze imipaka yose igihuza n’u Rwanda.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi batashye mu masaha y’igicamunsi ku wa Gatanu ndetse ngo baje batanamenyesheje abateguye iri rushanwa. Aba Banyarwanda bari bagiye muri irushanwa rya Tennis rigomba gusozwa kuri iki cyumweru tariki 14 Mutarama 2024.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abana batashye kubera imyanzura yafashwe na Guverinoma y’u Burundi. Ati “Ni byo, abakinnyi bageze hano mu Rwanda ku wa Gatandatu, uzi ingamba Leta y’u Burundi yafashe rero ntabwo byaba byiza urekeyeyo abana mu bihe nk’ibyo.”

Aba bakinnyi batashye nyuma y’uko u Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda kuva tariki 11 Mutarama 2024, irushinja ko rufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Inkuru Wasoma:  Nyuma yo gukunda ikipe Perezida Paul Kagame yarebye umukino wayo mu gihugu cy’u Bwongereza

Inkuru Wasoma:  Ku nshuro ya 14 Real madrid itwaye igikombe cya UEFA champions League 2022 | Dore uko umukino wagenze| uko intsinzi yagenze.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved