Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zacyuye icyiciro cya gatandatu cy’ibikoresho zakoreshaga zihangana n’umutwe wa M23, zibinyujije mu Rwanda.
SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe 2025, cyo guhagarika ubutumwa bwayo.
Mu byiciro bitanu biheruka, yibanze ku gucyura ibikoresho bakabinyuza mu Rwanda, bikomereza muri Tanzania.
Mu masaha ashyira saa 18h30’ yo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, imodoka nibwo zahagurutse ahazwi nko mu Rugerero mu Karere ka Rubavu zikomeza zerekeza Musanze-Kigali.
Abasirikare bagize SAMIDRC abenshi muri bo baracyari mu bigo byabo i Goma no mu nkengero za Sake, kuko bafashe umwanzuro wo kureka ibikoresho bikabanza kugenda.