Icyifuzo gikomeye cyatanzwe na X Dealer ukurikiranyweho icyaha cyo kwiba telefone ya The Ben

Eric Ndagijimana wamenyekanye nka X Dealer hashize amezi ane agikurikiranyweho icyaha cyo kwiba telefone y’umuhanzi The Ben, yibiwe i Bujumbura ku wa 30 Nzeri 2023, yatangaje ko kugiti cye yifuza ko The Ben yakura iki kirego mu rukiko.

X Dealer yavuze ko The Ben yashyize iki kibazo mu nkiko ashutswe na bamwe mu bantu bari mu ikipe ye yamuherekeje i Burundi bitewe n’inyungu zabo bwite. yavuze ko ubwo yafatwaga ari kuri Sitasiyo ya RIB, The Ben na we ubwe yahamusanze akamubwira ko atahamya ko ari we wamwibye telefone ahubwo abantu bari muri ikipe ye ari bo babimubwiye bavuga ko bafite n’amashusho ari kwiba iyi telefone.

Uyu musore yarekuwe by’agateganyo ku wa 24 Ugushyingo 2023, nyuma yo kujuririra icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge. Mu kiganiro yagiranye na Radio10 yavuze ko yasabye The Ben guhagarika iki kirego. Ati “Naranabimusabye ariko sinzi impamvu atagikuramo, uretse ko anavuga ko atari we wandeze kandi mu nyandiko y’urukiko bigaragara ko ari wareze.

Yakomeje agira ati “Nkiva muri gereza naramwandikiye, ariko ntabwo yansubije, gusa ubutumwa bwo yarabubonye. Nkurikije uko muzi niba umutima we utarahinduka nzi ko ari umuntu wumvikana azabikora, reka tubihe umwanya.”

Inkuru Wasoma:  Munyakazi Sadate yigaritse umukobwa umushinja kumufata kungufu

X Dealer yavuze ko naramuka atsinze uru rubanda nta ndishyi azaregera gusa mbere y’umvaga azabikora ariko yaje gusanga ari ibyo kumutesha umwanya. Bitegenyijwe ko azasubira mu rukiko kwiregura kuri iki cyaha muri Gicurasi 2024, ndetse avuga ko nubwo atitabiriye ubukwe bwa The Ben yari mu bantu bahawe ubutumire.

Uyu musore avuga ko akirekurwa by’agateganyo yasabwe na benshi kutajya mu itangazamakuru no kutagira icyo atangaza ibi ngo yabibwiwe n’abamukangisha kumusubiza muri gereza.

X Deaer yakomeje avuga ko uwasembuye iby’iki kirego ari na we wazanyemo izina rya Coach Gael gusa ngo iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Ndagijimana nta mubano afitanye n’uyu mugabo. Akavuga ko ibyamubayeho abona ari akagambane kuko telefone yibwe yatse bwa mbere tariki 1 Ukwakira 2023 yakira hafi yaho atuye nyamara impapuro z’inzira zerakana ko uyu musore yagarutse mu Rwanda tariki ya 2 Ukwakira 2023.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved