banner

Icyifuzo gikomeye cyatanzwe n’abaturage nyuma y’uko umugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe

Umugabo witwa Singiranumwe Syprien wo mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo, mu Mudugudu wa Kadobogo yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we witwa Mukamutesi Christine amukubise isuka mu mutwe.

Amakuru atangwa n’abaturanyi be avuga ko ibi byabaye ahagana saa munani z’ijoro ku wa 05 Gashyantare 2024, ubwo bumvaga induru iva mu nzu y’uwo muryango kuko umugore yari ari gutaka nyuma y’uko ari kunigwa n’umugabo we.

Umwe mu baturage baganiriye na BTN yagize ati “Twebwe twari turyamye twumva akaruru, tumanze kuyumva turabyuka tujya aho yavugiye, tuhageze dusanga bari kurwana turakomanaga ariko umugabo yanga gufungura. Yakinguye amaze kumwica, yamuteye isuka mu mutwe muri nyiramivumbi.”

Undi ati “Noneho kuko njye mbana n’undi muhungu, arankomangira ambwira ati ‘kanguka wumve izo nduru’ ndazumva numva ni urusaku rw’abantu ariko harimo n’imbwa, twahise tugenda tujya aho biri guturuka, tuhageze twasanze umuntu arimo aricira undi mu nzu, dukomanze yanga gufungura, yaratuvugishije atubwira ko agiye gufungura, maze acana itara njye mbirebera mu kirahure ahita afata ifuni amukubita mu mutwe kuko kuko yabonaga atarapfa vuba ari kumuniga.”

Aba baturage batewe agahinda n’ubu bwicanyi bwabaye bamwe batanga ibyifuzo bitandukanye, umwe ati “Impamvu y’izi mfu, umuntu aravuga ati ‘reka mwice ndagenda bamfunge ndajya impungure, ndakaraba n’amazi n’isabune kandi ntabyo nahashye mu gihe undi we ari kuborera mu itaka.’ Njye ikintu numva cyajya gikorwa n’uko umuntu wishe undi bajya bamujyana muri sitade bakamurasa nawe agapfa.”

Inkuru Wasoma:  Perezida w'Inteko yasabye Abanyekongo kwitegura guhangana n'u Rwanda

Undi ati “rwose Leta ijye itanga igihano kibere isoma abandi bose kuko ibi bintu biteye inkeke abantu bari kwicana uko bwije n’uko bukeye, ubundi umuntu wishe undi yajya afatwa akicirwa mu ruhame, ibi byabera icyitegererezo abandi ibi bintu bakabicikaho.”

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuyobozi w’Isibo y’Indatwa, Mukadereva Valentine wavuze ko bamenye aya makuru umunsi biba kuko nawe yari mu batabaye kuko yageze kuri uru rugo asanga uyu mugabo yarangije kwica umugore we maze ahita ahamagara inzego zo hejuru.

Yagize ati “Nahageze nsanga byarangiye umugabo yicaye aha mu mbuga, iruhande rwe hari ifuni bivugwa ko yakubise uwo nyakwigendera, nahageze mpasanga bantu benshi bavuga ko yasohotse afite iyo suka ngo ashaka kubatema. Nahise mpamagara mudugudu na we azana na Polisi.”

Icyatunguye abaturage ni uko ubwo yajyanwaga na Polisi yagiye yisekera ubona nta kibazo afite, bamwe batangira kuvuga ko ibi yaba atari ubwa mbere abikoze bakurikije uko bamubonye. Hari amakuru avuga uyu mugabo yari afite undi mugore wa mbere bafitanye umwana umwe ariko akaza kwitaba Imana.

Kugeza ubu uyu mugabo yahise atabwa muri yombi mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru, ndetse kandi ngo bari bafitanye umwana umwe w’umwaka umwe n’igice.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved