Kuwa 6 Ukuboza 2023 Ubishinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize umwere Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ku cyaha akurikiranweho cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure akamutera inda.
Ubushinjacyaha bwajuririye icyo cyemezo buvuga ko Umucamanza wo mu Rukiko Rwisumbuye yirengagije ibimenyetso byatanzwe, busaba Urukiko Rukuru gusuzuma no kwemeza ibimenyetso bwatanze ko bifatika nta gushidikanya kurimo. Bwagaragaje kandi ko Urukiko Rwisumbuye rwatesheje ubuhamya bw’urega (nyina w’umwana) ngo kuko ubuhamya yatanze yabubwiwe n’umwana.
Mu minsi yashize bene ibi byabaye kuri bazina we, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, aho Urukiko Rwisumbuye rwari rwamugize umwere ku byaha akurikiranweho birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ubwo Ubushinjacyaha bajuririraga ubwere bwa Prince kid mu Rukiko Rukuru, rwaje kumukatira imyaka itanu y’igifungo, aho Umucamanza yavuze ko ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umukobwa wahawe kode ya VMF amufatiranye n’intege nke.
No kuri iyi nshuro, Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rwisumbuye rwirengagije ikimenyetso cy’amashusho yatanzwe agaragaza umwana ari kumwe na Titi Brown, buvuga ko butagitanze bushaka kugaragaza ko Titi yasambanije uwo mwana ahubwo ari ukugaragara ko uwo mwana yageze mu rugo rwe akanahamara umwanya bitandukanye n’ibyo Titi avuga ko umwana atageze mu nzu ndetse nta mwanya yahamaze.
Nubwo hataratangazwa itariki ubu bujurire buzaburanishirizwaho, ariko Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru kuzasesengura ibimenyetso byatanzwe muri uru rubanza rukabiha ishingiro. Waba uri kwibaza uti ‘Ibi bizagana he?’ Natwe niko turi kwibaza.
Kugeza ubu Ishimwe Dieudonne wagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko Urukiko Rukuru rukamuhamya icyaha, inzego zose zaba izishinzwe umutekano, Urwego rushinzwe Igorora n’Ubugenzacyaha zivuga ko zitazi aho aherereye.
Prince Kid akatiye imyaka itanu
Titi Brown ubwo yasohokaga i Mageragere amaze kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye