Hamaze kugaragara amaparuwasi menshi mu mujyi wa Kigali asigaye yareguriye ubwiherero bwa paruwasi abikorera ku giti cyabo, kuburyo abakirisitu bashaka kubukoresha bishyura amafaranga atari munsi y’100frw. Imwe mu ma paruwasi yakoze ibi harimo Kiliziya ya Kagugu muri paruwasi ya Kacyiru, iri mu karere ka Gasabo.
Si ubwa mbere ibi bibaye muri kiliziya Gaturika, kuko mu mwaka wa 2014 nabwo byongeye kuvugwa muri paruwasi ya Gikondo, aho umwana washakaga kujya mu bwiherero yishyuraga 50frw naho umukuru akishyura 100frw, abakirisitu bakaba barabyinubiye cyane bavuga ko utatanga amafaranga y’amaturo asanzwe ngo ubonereho no gutanga ay’ubwiherero.
Abenshi mu bavuze kuri ibi bavuze ko ubwiherero bwa kiliziya butagakwiye kwishyurwa, byavuzweho nyuma y’uko padiri mukuru wa paruwasi ya Kacyiru/Kagugu, Uwamungu ashyize hanze itangazo rivuga ko ubwiherero bweguriwe abikorera bityo kubukoresha kuwo ari we wese ari ukwishyura, akishyura igiciro cyashyizweho kandi utazabikora akazahanwa.
Ku ruhande rwa bamwe banenze iyi gahunda bavuze ko kiliziya yakira amaturo menshi kuburyo batagakwiye kwishyuza ubwiherero, ikirenze ibyo abakiristu akaba ari bo baba baragize uruhare mu kubakwa k’ubwo bwiherero. Mu gihe ku ruhande rw’ubuyobozi bwa kiliziya ho bavuga ko ayo mafaranga akenewe kugira ngo agure ibikoresho by’isuku ndetse no guhemba abakozi bakora ayo masuku mu bwiherero, kuko hari igihe usanga hari umwanda ukabije iyo nta bakozi bahari.
Abavuga ko bidakwiriye kandi, bakomeza bavuga ko aho kwaka abakiristu amafaranga ahubwo kiliziya yazashyiraho gahunda y’abakiristu bakajya bakora amasuku nk’uko n’ubundi bisanzwe bigenda mu gukora amasuku ahandi nko muri Kiliziya n’ahahahkikije. Hari n’abavuze ko ibi bizatuma amaturo batanga ari bake kubera ko utatura menshi kandi uzi ko ushobora gukubwa ugakenera gukoresha ubwiherero.
Muri byinshi byavuzwe ku imbuga nkoranyambaga bikomotse ku kubona itangazo rya paruwasi rishyiraho kwishyuza ubwiherero, bamwe banavuze koi bi bishobora kubangamira abadafite ubushobozi bwo kwishyura ndetse n’abana baza gusenga kuko nta mafaranga bagira, bigatuma habaho no kugabanuka kw’abasengera kuri iyo paruwasi cyangwa se bagacika ku idini.
Ubwo Kigalitoday yageragezaga kuvugisha padiri mukuru wa paruwasi ya Kacyiru/ Kagugu, Uwamungu Martin ngo bamubaze kuri iyi gahunda yavuze ko ari hanze y’igihugu bityo azabivugaho yaragarutse. Kuva iri tangazo ryagaragara ryateje impagarara kuri benshi, rinakurikira inkuru zari zimaze iminsi zivugwa ko abakiristu bagenda bagabanuka muri kuliziya nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwayo, baboneraho kuvuga koi bi na byo biri mubizongera igabanuka ry’abakiristu.