Icyo abaturarwanda batekereza ku madini yanze ko amavuriro yayo atangirwamo serivisi yo gukuramo inda.

Abavugizi b’imiryango n’amatorero ya gikirisitu bagize inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, CPR, baherutse gusaba abakora mu bitaro byabo n’ibigo nderabuzima ko hatagomba gutangirwa serivisi yo gukuramo inda, ibyo bo bita icyaha bitewe n’imyemerere yabo. Batangaje ibi nyuma y’inama yabahuje, ku wa 7-9 Gashyatare 2023 muri Club House La Palisse Hotel Nyamata.  Menya byinshi ku ntandaro yo kutarya ingurube kubayisilamu.

Nyuma y’iyo nama hakurikijwe imyanzuro yafatiwemo, Abaporotesitanti basaba abakirisito bose gukomera ku ihame ryo guha agaciro no kurengera ubuzima bw’umwana kuva agisamwa, bakazirikana ko ubuzima bwe “mu nda y’umubyeyi ari ntavogerwa kandi ko ari ishusho y’Imana.” Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, bagaragaje uko bafashe iki cyemezo cy’amadini, nyuma y’uyu mwanzuro wo kutemera gutanga serivisi yo gukuriramo inda ugannye amavuriro yabo ayisaba.

Hategekimana Fabrice avuga ko niba u Rwanda rwemera amadini, akwiriye kubahirwa ibyemezo byayo hagendewe ku myizerere y’abayarimo, ahubwo bakigishwa kugeza bumvise icyemezo cyo kwemerera abagana ibitaro byabo, guhabwa iyo serivisi . Ati ‘‘Urumva biragoye ko umunyedini umubwira ngo kuramo inda y’umuntu, atemerewe no kwifungisha’’.

Uwayo Vanessa avuga ko igihe ibyo bitaro by’abanyamadini bibona umuntu utwite ashobora guhitanwa n’inda, bakabaye bayikuramo mbere. Ati ‘‘Banteye inda bamfashe ku ngufu nkaba mfite wenda iyindi ndwara, bikaba bigaragara ko ndamutse mbyaye uwo mwana nshobora gupfa cyangwa we agapfa, bakwiye kunkuriramo iyo nda kugira ngo mbeho’’. Bizimana Boniface we yavuze ko amadini nubwo afite imyemerere yayo, amavuriro yayo yakabaye atanga serivisi yo gukuramo inda, igihe yateza akaga uyitwite.

Inkuru Wasoma:  Papa Francis agiye kugira umuhire Floribert Bwana Chui uvuka i Goma

Ati ‘‘Turebye inyungu z’umuturage n’uburyo Leta iba yitanze, njye numva Leta ibyo iba ikora ari byo. Kuko niba umuntu yasamye inda, ikaba ishobora kumuhitana, yakabaye agenda akayikurirwamo’’. Nyiransengiyumva Ancilla we avuga ko niba amavuriro y’abanyamadini atemera gutanga serivisi yo gukuramo inda, babarekera imyizerere yabo iyo serivisi igatangirwa mu bitaro byemera kuyitanga gusa.

Ati ‘‘Kugira ngo rero bidakorerwa mu bitaro byabo, ndi kumva nyine bashaka ibitaro bibyemera’’. Si imiryango n’amatorero ya gikirisitu agize inama y’Abaporotestanti mu Rwanda yonyine yafashe iki cyemezo gusa, kuko no muri 2018 Kiliziya Gatolika yavuze ko amavuriro yayo atazatanga iyo serivisi.

Itangazo yasohoye icyo gihe ryagiraga riti ‘‘”Turamenyesha abakora mu mavuriro yacu ko tutemera ko hakorerwa icyaha cyo gukuramo inda. Turifuza ko abaganga b’abakirisitu bafata iya mbere mu kurengera ubuzima no kugira inama nziza ababagana bose bashikamiwe n’ibibazo binyuranye by’ubuzima.” Ingingo ya 123 na 124 z’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda zivuga ko gukuramo inda cyangwa kugira uwo uyikuriramo ari icyaha gihanirwa.

Icyakora ingingo ya 125 ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe ku wasamye ari umwana, uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite n’ibindi. Gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta, hakurikijwe ibigomba kubahirizwa biteganywa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved