Mu Mpera z’ukwezi ushize nibwo Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste yatangaje ko mu gihugu ayoboye nihabobeka umuntu bikemezwa ko ari umutinganyi agomba kujyanwa muri sitade agaterwa amabuye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zanenze Perezida Ndayishimiye kubera aya magambo yatangaje.
Ubwo yari ari gutanga ikiganiro n’itangazamakuru yavuze ko no muri Bibiliya harimo urugero ruvuga ko Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera ubutinganyi bwabaga muri utwo duce. Arangije arenzaho ati “Abo bantu tubabonye mu Burundi bakwiye kujyanwa muri sitade bagaterwa amabuye, kugeza igihe bashizemo umwuka.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, yanenze Ndayishimiye kubwo kwibasira igice kimwe cy’Abarundi. Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibabajwe cyane n’amagambo ya Perezida Ndayishimiye yibasira igice kimwe cy’Aabarundi bahohoterwa ndetse bakanafatwa nk’imburamumaro muri sosiyete.”
Amerika yakomeje isaba abayobozi bose b’Abarundi kubahiriza ‘Icyubahiro cyihariye n’uburenganzira ntavogerwa’ ku Barundi bose, by’umwihariko biciye mu kubaha ubutabera Bungana. Icyakora Amerika ntabwo yigeze itangaza niba hari ibihano biteganyirijwe abayobozi b’Abarundi mu gihe bakomeje kwibasira abatinganyi.
Ibihugu birimo nka Uganda bimaze gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera umushinga w’itegeko rihana ababana ibitsina muri Uganda. Nubwo bimeze gutya kandi Perezida Ndayishimiye aherutse kumvikana anenga ibihugu bikomeye ku Isi bikangisha guhagarika imfashanyo bigenera ibikennye kubwo kwanga ubutinganyi, abibwira ko bishaka byayihagarika nta bwoba afite.
Yagize ati “Imfashanyo nibashake bazayitwime. Ndababwira ko niba ushaka kwikorera umuvumo wemerera abahuje ibitsina ko bajya babana.” Amerika itangaje ibi mu gihe umubano w’ibi bihugu utari umeze neza kuva mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yari ku butegetsi.