Icyo Amerika yavuze ko iri gukora ku mubano utameze neza hagati y’u Rwanda na RD Congo

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler yatangaje ko Amerika idahwema mu gukomeza ibiganiro byo gukura igitotsi cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ko umunsi ku munsi igihugu cye gikomeza kuganiriza abayobozi b’ibihugu byombi mu kugarura umubano umaze igihe kitari kinini uzambye.

Atangaje ibi nyuma y’uko Kuri uyu wa kane taliki 25 Mutarama 2024, yakiriwe na Perezida w’umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille uvuga ko bagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibijyanye n’umutekano by’umwihariko wo mu karere no kurushaho guhamya ubufatanye.

Yagize ati “Twishimiye umubano mwiza hagati ya Amerika n’u Rwanda, umubano ushingiye kuri byinshi. Hari byinshi twishimira ko igihugu cyacu cyagezeho kubera umubano mwiza na Amerika, turifuza ko uwo mubano ukomeza kongerwamo imbaraga kurushaho”.

Ambasaderi Eric Kneedler yavuze ko Amerika izakomeza kuzahura umubano w’ibi bihugu hifashishijwe Dipolomasi. Ati “Mu byukuri nishimiye amahirwe yo kwigira byinshi ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’inteko yacu n’iy’ u Rwanda ifite ibyo twabigiraho. Naho ku birebana n’umutekano mu karere, murabizi ko Amerika ibikora mu nzira ya dipolomasi, rero niyo nzira ikomeje, hamwe n’inshuti zacu z’u Rwanda n’iza RDC.”

Kneedler avuze ibi mu gihe mu Ugushyingo umwaka ushize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken yatangaje ko yavuganye na Perezida w’u Rwanda na Perezida wa RD Congo mu rwego rwo guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu byombi.

Inkuru Wasoma:  Abantu bane bapfuye abandi barakomereka ubwo bajyaga kureba ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR, Paul Kagame

Inkuru Wasoma:  Urukiko rwakatiye umugore wasize umwana we w’uruhinja rw’amezi 20 munzu iminsi 6 rukicwa n’inzara yigiriye mu birori

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved