Ibyari biteganyijwe nk’umuhuro usanzwe hagati ya Perezida Donald Trump wa Amerika na Volodymr Zelenskyy wa Ukraine, byahindutse inama rusange, kuko abayobozi bo mu bihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Finlande, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na NATO, bose bambutse inyanja ya Atlantic bagiye gushyigikira Zlenskyy muri iyi nama.

 

Ibi biganiro bya Trump na Zelenskyy biteganyijwe kuri uyu wa mbere muri White House, byitezweho kugaruka ku ngingo zigamije gushakira umuti intambara imaze imyaka irenga itatu ihuza Ukraine n’u Burusiya.

 

Amerika ishaka ko habaho amaserano y’amahoro arambye

 

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza iyi manda ayoboyemo Amerika, Trump yasezeranyije ko intambara y’u Burusiya na Ukraine azayirangiza mu munsi umwe, ariko nyuma y’amezi arenga atandatu ntarabona uburyo buhamye bwo kurangiza ayo makimbirane.

 

Kuva yahura na Perezida Putin w’u Burusiya ku wa Gatanu ushize, Trump bisa n’aho yahinduye uruhande akagabanya ibyo gukomeza kunenga u Burusiya no kubukangisha ibihano, ahubwo agahindukirana Zelenskyy kugira ngo yemere vuba amasezerano y’amahoro n’u Burusiya, arimo no guharira u Burusiya bimwe mu bice byayo bwigaruriye.

 

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, mbere y’uko ahura na Zelenskyy, Trump yatangaje ko icyo gihugu gikwiye kwemera kwikuramo ibyo kujya muri NATO, ndetse no kwemera guhara Crimea u Burusiya bwigaruriye mu 2014.

 

Intumwa ya Trump, Steve Witkoff, yatangaje ko Amerika izatanga icyizere cy’umutekano ku Burayi hagamijwe gukumira ibindi bikorwa by’ubushotoranyi by’u Burusiya, ariko kugeza ubu ntiharasobanurwa neza uko bizashyirwa mu bikorwa.

 

Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje kwirinda gusubiza ku busabe bw’u Burayi ko yemera inshingano zijyanye no kwita ku mutekano w’igihe kirambye wa Ukraine. Amaso yose ubu ahanzwe Ingoro ya White House kureba niba hari icyahindutse.

 

Zelenskyy ntakozwe ibyo guhara ubutaka bw’igihugu cye

 

Zelenskyy ari mu gihirahiro, aho asabwa gukomeza kwihagararaho imbere ya Donald Trump ukomeje kugaragaza kutihanganira ko ibi bibazo biri gutinda gukemuka, kandi bikaba bigaragaza ko nyuma yo kuganira na Putin asa n’uwahinduye uko abona ibintu, aho kuri ubu ashinja Zelensky kuba ari we ubangamiye amahoro.

 

Birashoboka ko mu nama yo kuri uyu wa Mbere, Trump asaba Zelensky kwemera kurekura ubutaka, kugira ngo u Burusiya bwemere amasezerano y’amahoro. Ibintu biza kuba bigoye cyane kuri Perezida wa Ukraine kubyemera, kuko byaba bisobanuye gusubira inyuma bakava muri Donetsk na Luhansk, uduce abarwanyi ba Ukraine ibihumbi n’ibihumbi bamaze imyaka bapfiramo guhera mu 2022 ubwo iyi ntambara yatangiraga.

 

Zelenskyy kandi avuga ko yemeye kugira uduce arekura byaha amahirwe u Burusiya yo kugenzura uduce tw’ingenzi bwazakoresha nk’ahantu ho gutangirira indi mirwano mu gihe kizaza.

 

Zelenskyy rero ntashobora kwemera guhara ubutaka mu gihe atijejwe neza umutekano usesuye mu gihe u Burusiya bwazagerageza kongera gutera igihugu cye. Icyo cyizere cyari gutangwa na NATO ariko Trump nyuma yo ku wa Gatanu yareruye avuga ko Ukraine ikwiye kwikuramo ibyo kujya muri uwo muryango wo gutabarana.

 

Nta yindi nzira y’icyizere cy’umutekano iraboneka, ariko bisa n’ibigoye ko Zelenskyy yagira icyo yemera mu gihe hatabayeho kumwizeza umutekano usesuye.

 

Ikindi gihangayikishije Ukraine ni uko Trump asa n’uwahinduye uko abona ibintu, aho kuri ubu ayisaba kwemera kugirana n’u Burusiya amasezerano arambye y’amahoro kuruta uko habanza kubaho ay’agahenge k’igihe gito, ibyo Ukraine ibibona nk’ibizatwara igihe bikaba byatuma u Burusiya bukomeza kugaba ibitero bihitana ubuzima bw’abaturage bayo.

 

U Burayi bushaka ko Amerika yizeza Ukraine umutekano urambye

 

Muri iyi nama ya Trump na Zelenskyy yahuruje bamwe mu bayobozi b’i Burayi mu buryo butari buteganyijwe, biteganyijwe ko bari bugerageze gushishikariza Trump ko Amerika yizeza Ukraine umutekano mu buryo bweruye, ku buryo u Burusiya butazongera gukora ibikorwa by’ubushotoranyi.

 

Kuba Amerika iterura ku byo kwizeza Ukraine umutekano biteye impungenge Abanyaburayi, kuko bumva ko kwizeza umutekano w’ahazaza Ukraine, bikwiye gukorwa n’urwego rwa Amerika rubifitiye ububasha.

 

Hari kandi impungenge mu Banyaburayi ko Amerika ishobora gutsimbarara ku cyemezo cy’uko Ukraine ihara ubutaka bwayo bwigaruriwe n’u Burusiya, ibintu Abanyaburayi batumva kuko barwanya ko ibihugu by’ibinyembaraga byajya byigarurira ubutaka bw’ibindi ku ngufu.

 

U Burusiya bushaka kugumana ubutaka bwa Ukraine bwafashe

 

Nubwo mu nama yo kuri uyu wa Mbere, u Burusiya budahagarariwe, ariko ntibiteye impungenge kuko bisa naho inama yahuje Trump na Putin ku wa Gatanu yasize hari ibyo Putin yumvishije Trump mu bundi buryo, bityo u Burusiya bwizeye ko busa n’ubuhagarariwe kuko ibitekerezo byabwo bwamaze kubyumvisha Trump.

 

Trump, nyuma y’inama yo ku wa Gatanu yatangaje ko Ukraine ikwiye kwikuramo ibyo kujya muri NATO, ndetse ko u Burusiya bushaka ko ibyo ibisinyira bikemezwa. U Burusiya kandi bushaka kuguma kugenzura Donbas, aho byasaba Ukraine kurekura ubutaka ifite muri Donetsk na Luhansk.

 

Icy’ingenzi kuri bwo ni uko ubu bwamaze kwereka Trump ko bisigariye kuri Ukraine kuba yahagarika iyi ntambara, yemera gushyira umukono ku masezerano y’amahoro n’u Burusiya, ibyavuga ko yakwemera guhara bumwe mu butaka bwayo.