Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rw’umwe mu basirikare bacyo bagenzuraga umupaka warashwe na RDF agapfa nyuma y’uko bisanze bageze ku ruhande rw’u Rwanda “Bibeshye”.
Ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko abasirikare batatu barimo umwe ufite imbunda, bafatiwe ku ruhande rw’u Rwanda mu Murenge wa Rukoro mu Karere ka Rubavu, umwe muri bo yararashwe arapfa ubwo yageragezaga kurasa ku bari ku burinzi.
FARDC yatangaje ko uwarashwe agapfa yitwa 2eme Classe Anyasaka Nkoy Lucien, naho icy’u Rwanda kivuga ko abafashwe ari Cpl Anyasaka Nkoi Lucien na Sgt Asman Mapenda Termite, naho uwa gatatu utaravuzwe izina akaba ari we warashwe agahita apfa.
Igisirikare cya RD Congo cyavuze ko ku basirikare b’impande zombi kwisanga ku rundi ruhande rw’umupaka “bibaho kenshi”, ikinubira ko uwo yarashwe “kuko gusa yarenze umupaka yibeshye”. N’ubwo FARDC ivugwa gutya nyamara muri kariya gace k’umupaka hagati ya Rubavu mu Rwanda na Goma muri DR Congo hashinzwe ubwoko bw’imbago zerekana umupaka zigiye ziri mu ntera runaka.
Ibi bibaye nyuma y’igihe kinini hagati y’ibi bihugu byombi hari umwuka mubi cyane aho igisirikare cya DR Congo gishinja icy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya Kinshasa, icy’u Rwanda kigashinja icya Congo gufasha umutwe wa FDLR urwanya Kigali.
Mu kwezi gushize ubwo Perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yavuze ko ashobora gutangiza intambara k’u Rwanda mu gihe ihuriro ry’amashyaka ryitwa Alliance Fleuve Congo ubu rifite M23 nk’umutwe wa gisirikare ryarasa “n’isasu rimwe” muri DR Congo. FARDC ivuga ko ibyabaye ku wa Kabiri yabigejeje ku rwego rushinzwe kugenzura no gukora iperereza ku bikorwa by’ubushotoranyi bishobora kuba hagati y’ibi bihugu ruzwi nka EJVM, ngo rugarure abafunzwe n’uwapfuye.
Icyakora igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko harimo gukorwa iperereza kuri ibi byabaye, mu gihe Leta ya Amerika ivuga ko ku wa Kabiri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda iruhande rw’inama y’ubukungu y’i Davos mu Busuwisi, bakaganira ku “imihate yo koroshya umwuka mubi” mu burasirazuba bwa DR Congo.