Nyuma y’igihe Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa Nyatura CMC akaba n’Umuvugizi w’imitwe ya Wazalendo, Jules Mulumba ashinja ingabo za Uganda gufasha umutwe wa M23 mu bice bitandukanye muri RDC aho yavuze muri Rutshuru, Ingabo za Uganda zasohoye itangazo ryamagana ibi bihuha ndetse bahamya ko nta basirikare babo bari kurwanira muri Rutshuru nkuko byavuzwe cyane.
Jules Mulumba yagize ati “Ingabo za Uganda ziri muri Rutsuru” maze yerekana ifoto y’ibifaru bya UPDF.” Akimara kuvuga ibi iyi nkuru yatangiye gusakazwa n’ibinyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo maze inkuru iba kimomo ko igisirikare cya Uganda kiri gufasha umutwe wa M23.
Ubwo inkuru yari imaze kumenyekana, Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, General de Brigadier Felix M Kulayigye yahise abihakana mu itangazo. Ati “UPDF yabonye ibinyoma byakwirakwijwe na Jules Mulumba ko UPDF iri muri Rutshuru! Kugira ngo ashyigikire ibyo yavuze, yakoresheje amafoto y’ingabo zacu zari mu z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EACRF.”
General Kulayigye yakomeje agira ati “Iyi foto yafashwe ubwo ingabo za Uganda zahoze muri EACRF zari muri Tshengerero ku muhanda wa Bunagana-Rutshuru werekeza i Goma, ntabwo ari Sake nk’uko byavuzwe. Ahubwo Mulumba asanzwe ari umuvugizi wa FDLR aka Wazalendo ari kugerageza guhisha igihombo cyo gutsindwa na M23 ahimba ibyo birego.”
Uganda ishinjwe gufasha umutwe wa M23 na RD Congo nyuma yo gushinja u Rwanda guha ubufasha uyu mutwe, icyakora ruhita runyomoza aya makuru, ruvuga ko ari ukurubeshyera.