Ku wa mbere, tariki ya 22 Mutarama, Igisirikare cya Tanzania cyatangaje ko gihangayikishijwe n’umubare munini w’urubyiruko ukomeje kujya kwiyunga ku mitwe y’iterabwoba ifite indiri muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo z’iki gihugu cya Tanzaniya (TPDF), Gen Jacob Mkunda, ubwo bari mu nama yari iyobowe na Perezida Samia Suluhu .Yavuze ko urubyiruko rukomeje gushirira muri iyi mitwe yitwaje intwaro. Igisirikare kivuga ko abafite hagati y’imyaka 15 na 35 aribo biganje mu bajyanwa mu mitwe y’iterabwoba muri DR Congo mu Ntara y’Amajyaruguru, Mozambique na Somalia.
Imitwe y’iterabwoba itungwa agatoki mu kwigarurira urwo rubyiruko, harimo ADF na IS basa n’abamaze gutura muri DR Congo.Izi nyeshyamba zikunze gushinjwa na Uganda guhungabanya umutekano zica abaturage. Urugero ni nko mu mwaka ushize wa 2023 aho izi nyeshyamba za ADF zishe abantu 41 barimo abanyeshuli 38, mu gitero bagabye ku ishuri ryisumbuye riri mu karere ka Kasese mu burengerazuba bwa Uganda.
Si ibyo gusa kuko no mu minsi ishize ibi byihebe byigabije pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth byica ba mukerarugendo babiri n’umushoferi wabatemberezaga. Mu mwaka wa 2022 ubwo hakorwaga operasiyo yo gushakisha ibyihebe bya ADF biri muri Congo, abenshi bafashwe byagaragaye bakomoka muri Tanzania.