Icyo Imurikagurisha mpuzamahanga (EXPO) 2023 risize

Abitabiriye imurikagurisha rya 2023 baravuga ko uyu aba ari umwanya mwiza wo kumurika ibicuruzwa na serivisi batanga kuko umubare w’abaza kurisura ari mwinshi ku munsi. Urugaga rw’abikorera rwizera kwihutisha iyubakwa ry’ahazajya hakorerwa imurikagurisha hagutse kubera ko uyu mwaka hari abamurika batabonye amahirwe kubera ubuto bw’ahamurikirwa muri iki gihe.

Iri murikagurisha rirasozwa kuri uyu wa kabiri tariki 15 Kanama 2023. Iri murikagurisha risanzwe ribera I Gikondo, abamaze imyaka myinshi baryitabira ntibashidikanya ku kwaguka kw’abakiliya babo. Ku ruhande rw’abasura imurikagurisha bavuga ko byibura babasha kubonera hamwe ibyo bifuza guhaha.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Jean Chrisostome Ngabitsinze ashishikariza abikorera bo mu Rwanda kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bungukire ahahurira abantu benshi nk’aha. Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda Jeanne Francoise Mubiligi, we aravuga ko harimo kwihutishwa igikorwa cyo kwimura ahabera imurikagurishwa kugira ngo hakirwe umubare munini w’abamurika.

Inkuru Wasoma:  Impamvu mu ijoro ryakeye habaye ibura ry’umuriro hafi mu gihugu hose

Ni inshuro ya 26 u Rwanda rwakira imurikagurisha mpuzamahanga ahi uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurika 412 barimo n’abanyamahanga 121 baturutse mu bihugu 22, aho habaruwe abarisuye bagera ku bihumbi 300, abaryitabira bwa mbere bagakomeza guhamya ko ari amahirwe akomeye babonye yo kugaragariza imbaga y’ababasura ibicuruzwa na serivisi byabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved