banner

Icyo Kabila avuga ku byo kuba yaba akorana na M23

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateye utwatsi ibirego bya Leta y’iki gihugu bimushinja kuba akorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Kuva mu mwaka ushize, Perezida Félix Antoine Tshisekedi na bamwe mu bantu ba hafi ye nka Jean Pierre Bemba usanzwe ari Minisitiri w’Ubwikorezi cyo kimwe na Augustin Kabuya usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, bakunze gushinja Kabila kuba ari we muterankunga mukuru wa M23.

Uyu munyapolitiki wayoboye RDC imyaka 18 mbere yo gusimburwa na Tshisekedi ku butegetsi, mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo yateye utwatsi biriya birego; asaba Kinshasa kubitangira ibimenyetso.

Inkuru Wasoma:  Umuhuro w’ibanga wa Museveni na Kabila

Ati: “[Iyo nza kuba nkorana na M23] ibintu ntibyakabaye bimeze uko bimeze ubu. Ibyo birego nta shingiro bifite. Ubutaha numubona (Tshisekedi), uzamusabe kuguha ibimenyetso by’ibyo avuga. Ibyo ni byo navuga.”

Kabila yagaragaje ko Tshisekedi ari we ntandaro y’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anashimangira ko ari we ufite mu biganza umuti wabyo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!