banner

Icyo Pasiteri Rutayisire avuga ku mupasiteri ushakana n’abagabo / abagore bagenda batandukana agashaka abandi

Pasiteri Antoine Rutayisire aribaza niba umukozi w’Imana, umupasiteri cyangwa se umushumba ushakana n’uwo bashakanye bikanga ejo agashaka undi bigakomeza kuba gutyo gutyo, aba afite umukumbi w’Imana aragiye cyangwa se niba aba ari umupasiteri ku izina gusa.

Hamaze iminsi hari kuvugwa inkuru ya Pasiteri Mutesi wamaze gushyingirwa mu mategeko n’umugabo we Murindwa, uyu akaba ari umugabo wa gatanu bagiye kubana nyuma y’abandi bane yabanye na bo bagatandukanye kubera impamvu zigiye zitandukanye, aho mu mwaka wa 2024 ari bwo uwo bari bari kumwe yapfuye.

Mu kiganiro Rutayisire yakoranye na 3D tv, ubwo yabazwaga icyo atekereza ku buzima nk’ubu bwo gushaka abagabo cyangwa se abagore mu gihe gito cyane nyuma yo gutandukana n’undi, byongeye kandi ibyo bigakorwa n’abakozi b’Imana, yavuze ko ibyo hari ababikora bashaka igikundiro no kwirinda kuzajya akora ubusambanyi kuko ari wenyine kandi akora umurimo w’Imana, gusa ibyo bidakwiriye abisobanura muri aya magambo.

Ati ” Erega abantu bashobora kugukunda niyo waba uri umunyabyaha. Nk’umushumba yagakwiye kuba abiretse, kuko umushumba agomba kuba intangarugero muri byose. Niba uri umushumba ukaba ufite uwo mubana akakunanira, ibyo ni ibyago. Iyo bibaye urwa kabiri, gatatu, kane, wagakwiye guhagarara ukibaza niba wowe nta kibazo ufite.”

Inkuru Wasoma:  Haciwe amarenga yo guhagarika abiyise abashumba n’abigisha ubuyobe mu Rwanda

Ku kijyanye n’abibwira ko umupasiteri agomba kuba afite umuntu babana kugira ngo yirinde ubusambanyi, Rutayisire yavuze ko kwirinda ubusambanyi bitavuze ko wabwirinda ufite uwo mubana gusa, kuko abantu benshi bakora ubusambanyi kandi bafite n’abo babana. Ati ” Ubusambanyi ntiburindwa no kuba ufite uwo mubana, ikikurinda ni agakiza no kwimenya. Ko mu gihe cyacu nta bagore twari dufite se, ubwo twari kurindwa n’iki?”

Pasiteri Rutayisire yakomeze yibaza uburyo umuntu adashobora gucunga urugo rwe ariko akibwira ko azashobora gucunga umukumbi w’Imana. Ati “Niba umuntu adashobora gucunga urugo rwe, azashobora gucunga ate umukumbi w’Imana?” Yakomeje avuga ko kandi umushumba akwiriye kuba intangarugero muri byose ntana kimwe kivuyemo, bitabaye ibyo inkoni y’ubushumba akaba ayishyize hasi.

Rutayisire avuga ko kandi hari abapasiteri bajya mu murimo w’Imana bitwaje ijambo ngo ‘Ntukancire urubanza’ Abo ntaho batandukaniye n’ubundi n’abasore n’abakobwa bafata umwanzuro wo gushaka no kubaka urugo batarabyiteguye cyangwa se ngo babitekerezeho bamenye ibyo bagiyemo uko bikorwa n’uko babitegura.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!