Icyo polisi yavuze ku banyerondo bahondaguye umugabo n’umugore ufite uruhinja babagira intere

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, ku rubaga rwa X hatangiye gusakara amashusho y’umuryango ugizwe n’umugabo ndetse n’umugore wari uhetse uruhinja bahondaguwe n’abanyerondo bo mu Murenge wa Rwezamenyo mu masaha y’ijoro.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 21 Mutarama 2024, bibera mu Murengwe wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu Murenge babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko aba bakubiswe n’abanyerondo nyuma y’uko umugabo agerageje kwihagarika muri ruhurura. Ati “Umugabo we yari ari kwihagarika hariya[mu muferege] ubwo rero icyo nicyo yazize, baba baratangiye baramukubita n’umugore we abijemo barahondagura, uwo mugore yari anahetse umwana, uwo mwana bamuvuna akaboko.”

Umuturage umwe yavuze ko ibi bitagakwiye ngo umubyeyi bamufate bamuhondagure ati “Umuntu w’umubyeyi ntabwo ari uwo gukubitwa, ahubwo yashyikirizwa ubuyobozi bukamwihanira. Bamufashe bamukubitana n’umudamu we wari ufite akana k’imyaka ijya kuba ibiri.”

Undi muturage yagize ati “Bagomba kujya bashyiraho abantu bize, naho iyo ari umuntu utarize aragufata agahuragura gusa, utazi ngo ukoze iki? Ese ufite irihe kosa? Akagufata agakubita gusa, ku buryo wanahasiga ubuzima bwawe. Usanga uwo muntu utarize ataza ngo akugire inama ahubwo aza ari gukubita gusa kuko ni wo mwanzuro aba yafashe.”

Hari undi muturege wavuze ko uru rugomo rw’aba banyerondo rusanzwe kuko ngo nawe mu cyumweru gishize yakubiswe nabo. Ati “

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, aho uyu muturage yari avuye mu kabari n’umudamu we.

Inkuru Wasoma:  Abaturiye imipaka mu majyaruguru y'u Rwanda bibasiwe n'uburwayi bwo mu mutwe

Ati “Amakuru twamenye ni uko aba banyerondo babonye uyu mugabo ari kwihagarika mu muhanda, bamubaza impamvu ariko kubera uyu mugabo yari yasinze bituma baterana amagambo. Biza gutuma barwana ndetse n’umugore we abijemo baramukubita.”

SP Twajamahoro yavuze ko aba banyerondo bashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe ubutabera mu gihe aba bakubiswe bajyanywe mu Bitaro kwitabwaho. Yakomeje avuga ko hari ubutumwa baha abanyerondo bose kwimenyereza gukora kinyamwuga ku buryo hatazamo uburyo bwo gusagararira abaturage.

Inkuru Wasoma:  Umugabo n’umugore bagiranye amakimbirane batuma indege ihagarara ku kibuga cy’indege gitandukanye nicyo bari kujyaho

Ati “Amakuru twamenye ni uko aba banyerondo babonye uyu mugabo ari kwihagarika mu muhanda, bamubaza impamvu ariko kubera uyu mugabo yari yasinze bituma baterana amagambo. Biza gutuma barwana ndetse n’umugore we abijemo baramukubita.”

SP Twajamahoro yavuze ko aba banyerondo bashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe ubutabera mu gihe aba bakubiswe bajyanywe mu Bitaro kwitabwaho. Yakomeje avuga ko hari ubutumwa baha abanyerondo bose kwimenyereza gukora kinyamwuga ku buryo hatazamo uburyo bwo gusagararira abaturage.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved