Icyo ubuyobozi buvuga ku baturage basengera mu buvumo bwiswe GABANYIFIRITI

Nyuma y’uko hamenyekanye ko hari ubuvumo bwiswe ‘GABANYIFIRITI’ bwo mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma abaturage bamwe bo muri aka gace bajya guseseramo barimo gusenga, ubuyobozi bw’uyu murenge bwatangaje ko iki kibazo kigomba kwigwaho kandi kigashakirwa umuti. Ubu buvumo buherereye mu kagali ka Gahima.

Umuyobozi w’umurenge wa Kibungo, Jean Claude Singirankabo yavuze ko hari inama imuhuza n’abaturage mu Nteko Rusange akaba abigarukaho. Avuga ko ubwo buvumo bukoreshwa n’abaturage baba bumva ko Imana ari ho izumvira amasengesho yabo.

Uyu muyobozi yavuze ko batanze amabwiriza ko ubwo buvumo bugomba kurindwa ko hari undi ubusubiramo. Ati “amabwiriza ni uko nta muturage uri buhasubire. Ntidushaka ko hari umuntu wacu wahagirira ikibazo. Imana ntibayisengera mu mwobo.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma nabwo bwatangaje ko kujya gusengera muri ubwo buvumo bitemewe kuko bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Bubinyujije kuri twitter bwagize buti “niyo mpamvu abantu bose tubagira inama yo kujya gusengera mu nsengero zujuje ibyangombwa. Ubwo buvumo twafashe ingamba zo gukumira umuntu wese ujya kuhasengera kuko hatemewe.”

Inkuru Wasoma:  M23 yigaruriye Localite ya Rwibiranga

Si muri aka karere gusa, kuko gusenga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bimaze iminsi biri kubuzwa n’inzego za Leta ndetse n’iz’umutekano, kuko no mu Majyaruguru y’u Rwanda haherutse gufatwa abaturage baturutse mu turere 13 tw’ u Rwanda basengera mu rugo rw’umuturage, aho biyise ‘Abera b’Imana’ bagendera ku ihame rivuga ko ‘Ijuru batarikorera ahubwo ijuru ari iwabo w’abana b’Imana kandi nta mwana ukorera kujya iwabo.’

Icyo gihe, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko kugira ngo ahantu hemererwe gukorerwa ibiterane cyangwa se amasengesho hagomba kubanza gusabwa uburenganzira inzego z’ubuyobozi bwaho, zabutanga amasengesho akabona gukorwa byanaba ngombwa iz’umutekano zikawubacungira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved