Umuhanzikazi Jeanne d’Arc Ingabire Butera wamamaye nka Butera Knowless mu muziki Nyarwanda yatangaje ko kuba ruswa y’igitsina imaze iminsi itavugwa mu muziki atahakana ko ibamo ariko ngo umukobwa wese uyisabwe kugira ngo arenge umutaru yagakwiye guhakana, ahubwo agafata iya mbere mu gutanga amakuru yose mu gihe bimubayeho.
Knowless yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Flash Fm, aho yagize ati “Nubwo ntabyo mperuka kumva, ibyo ni ibintu biba mu mirimo itandukanye ntabwo biba mu muziki gusa. ni ibintu twumva kandi tukabyumva kenshi cyane, ni ikintu twese dukwiye guhagurukira tukarwanya, ariko ntabwo kiri mu muziki gusa.”
Yakomeje abwira abakobwa cyangwa se abagore basabwa ruswa y’igitsina mu kazi kabo, kutayitanga kuko nyuma y’ibyo haba hari ubundi buzima kandi Imana iba yarateganyije uko ubuzima bw’umuntu buzagenda bityo niba hari ibyo uzageraho byanze bikunze uzabigeraho ariko bidasabye ko ugurisha umubiri wawe.
Uyu muhanzikazi umaze kubaka izina mu Rwanda ndetse no mu Karere yatangaje ko ku ruhande rwe ntawe uramusaba iyi ruswa y’igitsina ndetse ngo iyo aza kuba ahari yari kuba yaramujyanye mu mategeko kuko iki ni ikintu atakwihanganira. Knowless yakomeje abwira abakobwa bose ko bagakwiye gutinyuka, bakavuga ibibabangamira kuko Leta ihari ngo yumve ibyifuzo n’ibibazo byabo.
Butera Knowless yamamaye mu muziki kuva mu 2010, binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka ‘Warurihe’,’Baramushaka’, ‘Sinzakwibagirwa’ n’izindi nyinshi.