Icyo umugore wahoze ari Meya wa Rutsiro avuga ku mubano we wihariye wavuzwe hagati ye na Gatabazi

Uwahoze ari Meya w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yahakanye amakuru kubyigeze bivugwa ko yari afitanye umubano wihariye hagati ye na Gatabazi Jean Vianney, wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse bikavugwa ko yaba ari we wamushyize kuri uriya mwanya.

Muri uyu mwaka Kamena, uwari Meya wa Rutsiro, Murekatete yirukanywe kuri izo nshingano, maze by’agateganyo asimburwa na Mulindwa Prosper uheruka gutorerwa kuyobora Akarere ka Rubavu. Murekatete akiri Meya wa Rutsiro byagiye bivugwa ko yaba afitanye umubano wihariye na Gatabazi ndetse ko yaba yaragize uruhare mu gutuma aba Meya.

Murekatete ubwo aheruka kuganira na UKWEZI TV, yavuze ko na we aya makuru yayumvaga gutyo bari kuyavuga ndetse nyuma birangira agize ingaruka mbi ku muryango we. Yagize ati “Ibyo byaravuzwe cyane ndetse byageze no ku wo twashakanye, ku buryo natahaga nagera mu rugo yankubita amaso agahita arira kandi muri iyo minsi yari arwaye.”

Inkuru Wasoma:  Ukuri ku biri kuvugwa ko abandi basirikare boherejwe muri RD Congo guhangana na M23  

Akomeza avuga ko atashyizwe ku buyobozi bw’Akarere ka Rutsiro na Gatabazi, kubera ko inzego z’ibanze azimazemo imyaka ibarirwa muri 15. Avuga ko yamenyanye na Gatabazi ubwo yakoreraga mu Karere ka Musanze nk’Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Karere, icyo gihe Gatabazi yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Murekatete yavuze ko mu kazi kose yakoze yagiye ahuriramo n’ingorane zitandukanye, zirimo no kuba yarategwaga imitego mu rwego rwo kumwirukanisha. Murekatete yatorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro mu Gushyingo 2021, avanwa kuri uwo mwanya muri Kamena 2023.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved