Ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025, Ikigo cya SpaceX cyongeye gukora igerageza rya karindwi rya ’rocket’ yifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu Isanzure (Starship), ntibyagenda neza.
Iyi rocket yahagurukiye mu cyanya cya Starbase muri Texas. Ni igerageza ryari rigamije gusuzuma ubushozi bushya bwari bwongerewe ‘starship’.
Ubwo yahagurukaga byose byari bimeze neza, moteri zayo zose 33 zikora neza. Nyuma y’igihe gito igice cyo hasi gihagurutsa icyogajuru cyagarutse ku butaka gifatwa na ’robots’ biba inshuro ya kabiri SpaceX ibikoze.
Iki gice cy’iyi ’rocket’ cyagarutse ku butaka gishobora gukoreshwa no kohereza ibindi byogajuru.
Nyuma y’iminota umunani irengaho amasegonda make, igice cyo hejuru cyari cyakomeje mu kirere cyahuye n’ibibazo muri moteri zimwe, zitangira gufatwa nk’inkongi bikiviramo guturika.
Cyaturitse kimaze kugera muri bilometero 146 uvuye ku butaka, kiri kugendera ku muvuduko wa kilometero 21.317 ku isaha. Ibice byacyo byashwanyutse bigwa mu Nyanja ya Atlantic.
Iri turika ryatumye ingendo zimwe z’indege zisubikwa kubera ikibazo cy’umutekano, aho nk’izari gukorerwa mu bice byegereye Umujyi wa Miami n’uwa Fort Lauderdale zahagaritswe igihe gito.
Hari n’amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibice by’iyi rocket mu nyanja ya Caribbean.
Intego nyamukuru y’igerageza ry’iyi rocket, yari ukugerageza sisitemu nshya ko kuyigarura ku Isi nyuma yo kugeza ibintu bitandukanye mu Isanzure.
Yari ifite satellites 10 zitari iza nyazo [dummy satellites], mu rwego rwo kugerageza uko mu minsi iri imbere hazoherezwayo iza nyazo hifashishijwe Starship.
Hamwe n’izindi ntego, kubera iri turika ntizagezweho.
Umuyobozi wa SpaceX, Elon Musk, yasobanuye ko hashobora kuba habayeho ugutakaza umwuka n’amavuta mu buryo butunguranye, bigabanya ubushobozi bwa rocket.
Yavuze ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha hitezwe irindi gerageza.