Sosiyete yo mu Buyapani yitwa ispace yatangaje ko icyogajuru cyayo cyari cyoherejwe ku kwezi, gishobora kuba cyarahanutse kikangirikira kuri uwo mubumbe, nyuma y’imyaka ibiri indi gahunda yo koherezayo ikindi nayo itagezweho.

 

Iyo sosiyete ikorera i Tokyo yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko ubwo butumwa butatanze umusaruro, amasaha make nyuma y’uko itakaje itumanaho n’icyo cyogajuru, cyari cyahawe izina rya Resilience.

 

Ibi byabaye nyuma y’uko n’indi gahunda yo mu 2023 nayo itageze ku ntego zayo. Umuyobozi Mukuru akaba n’uwatangije ispace, Takeshi Hakamada, yasabye imbabazi mu kiganiro n’abanyamakuru ku bwo kutagera ku ntego.

 

Ati “Iyi ni inshuro ya kabiri tutabashije kugera ku kwezi. Ni ibintu bidusaba gufata ibintu mu buryo bukomeye.”

Gusa yavuze ko bagiye kongera kugerageza bakareba ko bazagera ku kwezi mu butumwa buri imbere.

 

Ku wa Gatatu, ispace yari yashyize hanze amashusho agaragaza icyogajuru Resilience kizenguruka ukwezi, mbere y’uko kibugwaho ku wa Kane nk’uko byari biteganyijwe.

 

Isesengura ry’ibanze ku mpamvu iyi gahunda yananiranye, ryagaragaje ko sisiteme y’ikoranabuhanga yagombaga gupima ubutumburuke icyogajuru kiriho itakoze neza, bituma kigwa vuba cyane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.