Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, Minisiteri y’Uburezi mu gihugu cya Zambia yafashe umwanzuro ko abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, biteganijwe ko bazasubira ku ishuri ku wa 29 Mutarama bitewe n’icyoreza cya Cholera gikomeje gufata indi ntera muri icyo gihugu.
Iyi Minisiteri yatangaje ko kubera ubwiyongere bukabije bw’iki cyorezo mu baturage abanyeshuri bongereweho ibyumweru bitatu badasubira ku ishuri byiyongera ku kiruhuko cy’iminsi mikuru bari barangije. Ndetse iyi Minisiteri ikaba yaratangaje ko kuva mu Kwakira 2023 iki cyorezo cyatangira abantu basaga 3015 bamaze kuhaburira ubuzima.
Nk’uko Minisiteri y’Uburezi yakomeje ibitangaza iki ni ikibazo giteye ubwoba ndetse cyateye impungenge z’umutekano w’iki gihugu, ivuga ko guhagarika itangira ry’amashuri biri mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abanyeshuri n’abarimu ndetse n’abandi bagira aho bahurira n’ibi bikorwa.
Minisiteri y’Uburezi yibukije abaturage ko bagomba kubahiriza isuku aho baba bari hose kuko iyi ndwara yandura cyane cyane binyuze mu mwanda ndetse bimwe mu bigo biri gukora ubu bigatangira gutunganya aho gukarabira intoki n’ahazajya hatangirwa amazi meza ku bantu bose.