Mu minsi yashize nibwo hatangajwe ko iyi virus ya Monkeypox yagaragaye mu gihugu cy’ubwongereza. Ikaba ari indwara ituruka mu nyamaswa ariko bakaba baravuze ko yandura iturutse kuwayanduye haba mu gukoranaho cyangwa se amacandwe y’uwanduye, no gutizanya ibintu harimo isume, imyenda cyangwa kurarana.
Nk’uko byatangajwe na BBC iki cyorezo cyamaze kugera mu bihugu 14 birimo ibyo mu burayi ndetse no muri America ndetse na Australia. Abantu barenga 80 nibo bamaze kwemezwa ko banduye iki cyorezo muri ibyo bihugu byo mu burayi, America, Canada na Australia. Monkeypox ikunze kuboneka muri Africa yo hagati no muy’iburengerazuba.
Ikigo cy’ubuvuzi cy’ubwongereza cyavuze ko iyi ndwara iba yoroheje kuko abayirwaye bakunda koroherwa mu gihe cy’ibyumweru bikeya. Gusa kuri uyu wa 22 gicurasi nibwo hatangajwe ko iyi ndwara yageze no mu bihugu bya Israel ndetse na Suisse, banahise bategeka ko umuntu ubonye arwaye iyi ndwara ahita yishyira mu kato mu gihe kingana n’iminsi 21.
Ishami ry’umuryango wabibumbye OMS ryatangaje ko hari abandi bantu bagera kuri 50 bakekwa ko barwaye iyi ndwara, gusa banga kuvuga ibihugu baherereyemo ariko nanone bavuga ko hari abandi bantu bashobora gutangazwa ko nabo banduye iki cyorezo.
Ubwo yari asoje uruzinduko rwe muri Koreya y’epfo, Perezida wa leta zunze ubumwe za America yabajijwe kuri iki cyorezo avuga ko iyi virus ibaye ikwirakwira cyane cyaba ari ikibazo gikomeye kandi yateza ingaruka, yongeraho avuga ko kandi ari ikintu umuntu wese akwiye guhangayikishwa na cyo. Yakomeje avuga ko America iri gukora cyane ku buryo bwo guhangana n’iki kiza, no ku nkingo zishobora gukoreshwa.