Jaysqueezer, ni umusore umaze kumenyerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga aho akoresha umuyoboro wa YouTube wa Kasuku Media Tv, aho mu myaka yashize abantu bari bazi ko atuye muri leta zunze ubumwe za America, gusa abakunda gukurikirana ibiganiro bye buri munsi kuri ubu bakaba bazi ko abarizwa muri Mongolia nk’uko akunda kubivuga, gusa kuri ubu akaba ari hano mu Rwanda.
Uyu musore uretse gukoresha urubuga rwa YouTube akunda no gukoresha instagram cyane aho akurikirwa n’abantu benshi kubera uburyo akunda kuvuga ukuri kwambaye ubusa mu magambo ye ndetse n’inyandiko, ku rwego rw’uko abantu benshi bamufata nk’umuntu utari serious, gusa ntihabure nabamushyigikira cyane cyane urubyirukao.
Kuri uyu wa 16 Nyakanga nibwo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Whatsapp status hatangiye gucicikana ifoto ya Jaysqueezer, igaragaza ko ari ku rutonde rw’abantu bafunzwe muri leta ya Arizona ndetse n’amazina ye akoresha muri America, kuri iyo foto hariho n’amazina bwite akoresha nyine, ndetse bakajya banohererezanya na link y’urwo rubuga ruriho urutonde rw’abantu bafunzwe muri iyo leta.
Nk’uko bigaragara kuri iyi foto bigaragaza ko amazina bwite ya Jaysqueezer ari Kambale L. Wilondja, akaba yarafunzwe mu mwaka wa 2018 azira gukoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwataye agaciro, rwabaye ruhagaritswe cyangwa se rwateshejwe agaciro ndetse banarenzaho n’imyaka yari afite icyo gihe, uruhu ndetse n’ibara ry’amaso ye, iyi ikaba ari ifoto yavugishije benshi cyane kuri whatsapp barimo kumuvugaho.
https://arizona.arrests.org/Arrests/Kambale_Wilondja_36707878/