Ifungwa ry’umunyamakuru Jean paul Nkundineza abantu barihaye umugisha kubwo kuvamo kwihutisha urubanza rw’umwana w’imyaka 13.

Mu nkuru twabagejejeho ibushize, umunyamakuru Nkundineza Jean Paul umenyerewe ku kinyamakuru gikorera ku muyoboro wa YouTube Jallas yavugaga urugendo rwe ubwo yafungwaga azira gutwara yanyweye umutobe wa Energy. Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yanenze bagenzi be bavuze ko yabafungiye CANO kandi afunzwe anavuga ibyo amaze iminsi ahuriramo nabyo muri gereza ku karengane.

Ubwo yageraga muri kasho ya Rwezamenyo nk’uko yabitangaje, yasanzemo abafungwa benshi harimo n’umwana w’imyaka 13 wafatiwe iwabo mu rugo ubwo ababishinzwe bakoraga umukwabo wo gusaka ibiyobyabwenge mu ngo, iwabo w’uyu mwana basanze ari gufata amafunguro ya saa sita wenyine bahasanga urumogi baboneraho kumufunga.

Ubwo Nkundineza yavaga muri kasho afunguwe nibwo yageze hanze atangaza ayo makuru anavuga ko uyu mwana urubanza rwe rwari rwarashyizwe mu kwa gatatu, ariko inzego zibishinzwe zahise zikoresha aya makuru bituma uru rubanza rushyirwa kuri uyu wa 31 mutarama 2023. Ubusanzwe uyu mwana yitwa Nzamwita Ramadhan, akaba afite imyaka 13 y’amavuko.

Ubwo abashinzwe gusaka ibiyobyabwenge bageraga muri cartier batuyemo, barangishije iwabo bagezeyo bamusanga afata amafunguro ya saa sita ariko ari wenyine mu nzu, inzu bayisatse basangamo amabure 53 y’urumogi aribwo yahise ajyanwa muri gereza atangira urugendo rw’ubufungwa ndetse banamuteganiriza ko azaburana muri werurwe 2023 icyo gihe yari kuzaba amaze amezi agera kuri 5 muri gereza nk’uko Nkundineza abitangaza.

Ubwo yari ku rukiko, Nkundineza yaganiriye n’umunyamategeko wunganiye uyu mwana, amubaza uko baburanye urubanza kuko rwabereye mu muhezo kubwo kuba ari umwana utujuje imyaka y’ubukure, umunyamategeko avuga ko baburanye bemera icyaha kuko bafatanwe urumogi, nubwo bwose urumogi rwari urw’umubyeyi we w’umugabo, kuko nyina ubusanzwe afunzwe nawe azira urumogi.

IZINDI NKURU WASOMA  Menya Murungi Sabin bivugwa ko ari we wafungishije Ndimbati uwo ari we n'icyo atangaza kuri Ndimbati

Nyuma yo kuburana uru rubanza, ubushinjacyaha bwasabiye Nzamwita ariwe uyu mwana igifungo cy’imyaka 10, urukiko rwemeza ko ruzasomwa kuwa 03 gashyantare 2023 saa tanu za mugitondo. Abakurikiye iyi nkuru kuri Jallas batanze ibitekerezo bibwira uyu munyamakuru Jean paul ko nubwo batishimiye ifungwa rye ariko ribaye umugisha ndetse n’ikiraro cyo gukura uyu mwana muri kasho wenda niyo yahamwa n’icyaha akajya gufungirwa ahabigenewe. Tuzabagezaho amaherezo y’iyi nkuru mu makuru ataha ajyanye nayo.

Abavugishije itangazamakuru bagaragaza akarengane bakorewe ibyiswe agahomamunwa.

IZINDI NKURU WASOMA  Amagambo akakaye umuhanzikazi Sunny yarengeje ku ifoto yifotozanyije na perezida

Nyuma yo kuburana uru rubanza, ubushinjacyaha bwasabiye Nzamwita ariwe uyu mwana igifungo cy’imyaka 10, urukiko rwemeza ko ruzasomwa kuwa 03 gashyantare 2023 saa tanu za mugitondo. Abakurikiye iyi nkuru kuri Jallas batanze ibitekerezo bibwira uyu munyamakuru Jean paul ko nubwo batishimiye ifungwa rye ariko ribaye umugisha ndetse n’ikiraro cyo gukura uyu mwana muri kasho wenda niyo yahamwa n’icyaha akajya gufungirwa ahabigenewe. Tuzabagezaho amaherezo y’iyi nkuru mu makuru ataha ajyanye nayo.

Abavugishije itangazamakuru bagaragaza akarengane bakorewe ibyiswe agahomamunwa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved