Abakobwa benshi bo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu bageze mu gihe cyo gushaka barahangayitse kubwo kuba kugira ngo babone umugabo bisaba ko hari igiciro cy’amafaranga bagomba kuba bafite. Bamwe mu bakobwa baho bavuga ko uyu muco ukomeje gukura aho umukobwa udafite hagati y’amafaranga ibihumbi 200frw na 300frw adashobora kubona umusore umujyana.
Aba bakobwa bakomeza bavuga ko impungenge zihari ari uko hari n’abatanga ayo mafaranga bagera mu rugo agashira bakirukanwa. Ikindi nanone ngo abakomoka mu miryango itifashije bashobora kugumirwa ugasanga baheze iwabo.
Umubyeyi waganiriye n’umunyamakuru yavuze ko bahangayikishijwe n’uko abana babo basabwa ikiguzi mbere yo kubona abagabo. Ati “Abasore nibo basigaye basaba amafaranga. Uwo ari we wese arimo kuvuga ngo ndakujyana njye kugushyira iwanjye. Mbaye iki? Ubwo rero umukobwa arimo gukora kugira ngo abone amafaranga ariha umusore kugira ngo amujyane.”
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper avuga ko nabo badashyigikiye uwo muco kuko urukundo nyakuri rutareba ku mafaranga. Asaba abakobwa anabagira inama ko byibura bajya bagirana inyandiko n’abasore kuburyo bageze mu rugo bakirukanwa bajya bafashwa gusubizwa amafaranga yabo.