Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwayishyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Bamporiki Edouard ku wa 7 Nyakanga 2022 ,nyuma yo gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke. Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, yahagaritswe mu bagize Guverinoma muri Gicurasi ndetse ahita atangira gukorwaho iperereza ategekwa kutarenga imbibi z’urugo rwe.
Nyuma yo gutunganya dosiye ndetse igashyikirizwa Ubushinjacyaha, Edouard agiye gutangira kwitaba urukiko aburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke. Mu butumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Ubwo yahagarikwaga Bamporiki ,yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke. icyo gihe yagize ati” Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”
Icyaha Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RIB yafunze ukekwaho kubeshya umukuru w’igihugu| dore icyo yabivuzeho.