Kuri uyu wa Gatanu, igihugu cy’Uburusiya cyashyikirije kigenzi cyacyo cya Ukraine, imibiri y’abasirikare 563 baguye ku rugamba rumaze igihe rushyamiranyije ibihugu byombi.
Aya makuru yatangajwe n’igihugu cya Ukraine ntiyagaragaje niba habayeho kumvikana gusa cyangwa se habayeho indi ngurane.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa dukesha iyi nkuru, byavuze ko muri iyi mibiri yoherejwe muri Ukraine, harimo iyakuwe ku rugamba aho abo basirikari baguye ndetse hakaba n’abandi bari barajyanywe muri buruhukiro bwo mu bitaro by’Uburusiya.
Ku rundi ruhande ariko perezida wa Ukraine yavuze ko hari abasirikari ibihumbi 11 bavuye muri Koreya ya Ruguru bagiye kunganira igihugu cy’Uburusiya, akongeraho ko bamwe muri bo bamaze gusogongera ku muriro w’ingabo za Ukraine. Cyakora aya makuru y’abanyakoreya b’abacanshuro bagiye kunganira Uburusiya ku rugamba, nta muyobozi n’umwe mu Burusiya wigeze ayemeza cg ngo ayahakane.