Igihugu cyo muri Afurika cyemeje ko Perezida wacyo atazongera gutorwa n’abaturage

Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé yasinye anemeza Itegeko Nshinga rishya riherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, ririmo impinduka zitandukanye nko kuba Perezida atazongera gutorwa n’abaturage ahubwo azajya atorwa n’abadepite.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo yasinye iri tegeko, ndetse amakuru ahari avuga ko iri tegeko Nshinga rishya ryavuguruwe ku busabe bw’abadepite basaga 20, rigezwa mu Nteko Ishinga Amategeko aho ryaganiriwe ariko riteza impaka zidasanzwe mu gihugu.

Muri iryo tegeko rishya, ubu Togo yavuye kuri Repubulika ya kane ijya mu butegetsi bwa Repubulika ya gatanu. Perezida ntabwo azongera gutorwa n’abaturage by’ako kanya ahubwo azajya atorwa n’abadepite, abadepite abe aribo batorwa n’abaturage.

Perezida wa Togo kandi azajya atorerwa manda y’imyaka ine, abe yemerewe kuyobora manda ebyiri gusa. Hashyizweho umwanya wa Perezida w’inama y’abaminisitiri wafatwa nk’uwa Minisitiri w’Intebe, uzajya ujyaho umwe mu baturuka mu ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko.

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe ingeso idasanzwe yakajije umurego nyuma y’ifungwa ry’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda

Igihugu cyo muri Afurika cyemeje ko Perezida wacyo atazongera gutorwa n’abaturage

Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé yasinye anemeza Itegeko Nshinga rishya riherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, ririmo impinduka zitandukanye nko kuba Perezida atazongera gutorwa n’abaturage ahubwo azajya atorwa n’abadepite.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo yasinye iri tegeko, ndetse amakuru ahari avuga ko iri tegeko Nshinga rishya ryavuguruwe ku busabe bw’abadepite basaga 20, rigezwa mu Nteko Ishinga Amategeko aho ryaganiriwe ariko riteza impaka zidasanzwe mu gihugu.

Muri iryo tegeko rishya, ubu Togo yavuye kuri Repubulika ya kane ijya mu butegetsi bwa Repubulika ya gatanu. Perezida ntabwo azongera gutorwa n’abaturage by’ako kanya ahubwo azajya atorwa n’abadepite, abadepite abe aribo batorwa n’abaturage.

Perezida wa Togo kandi azajya atorerwa manda y’imyaka ine, abe yemerewe kuyobora manda ebyiri gusa. Hashyizweho umwanya wa Perezida w’inama y’abaminisitiri wafatwa nk’uwa Minisitiri w’Intebe, uzajya ujyaho umwe mu baturuka mu ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko.

Inkuru Wasoma:  Igihugu cyo muri Afurika cyabonetsemo abarwayi 31 ba COVID-19

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved