Igihugu Samusure yimukiyemo cyamaze kumenyekana.

Abahanga bakunze guhamya ko kuvukira mu muryango ukennye atari ikosa ahubwo ikosa ni ugupfa ukennye kuko haba hari amahirwe menshi yo kwirwanaho. Aya mahirwe ni yo Samusure akomeje kugerageza ngo abe yakwihindurira ubuzima n’amateka. Nyuma yo kwivana i Rusizi acikirije amasomo, akimukira i Kigali mu rugendo rutari rworoshye ariko rwasize yanditse izina mu ruhando rwa sinema, kuri ubu yamaze kwimukira muri Mozambique.    Amashirakinyoma ku ibura rya Samusure watunguye abantu kubera ibyo asigaye akorera mu gihugu yagiyemo.

Umukinnyi wa filime Kalisa Ernest wubatse izina nka Samusure, Makuta n’andi menshi yamaze kwimukira muri i Maputo muri Mozambique aho asigaye atuye. Uyu mugabo wari umaze igihe akora filime yise ‘Makuta’ nyuma y’amezi arenga atanu atayisohora, IGIHE dukesha iyi nkuru yashatse kumenya aho aherereye ndetse n’ibyo ahugiyemo. Mu kiganiro cyihariye, Samusure yagize ati “Maze amezi hafi atandatu nibereye ino aha, niho ndi gushakishiriza ubuzima. Yego ni byo habanje kungora ariko rwose namaze kumenyera kuko ururimi rwaho ruri mu byari bigoye.”

Samusure wavuye mu Rwanda mu Ukwakira 2022 yavuze ko yari yimutse agiye gutangirira ubuzima bushya i Maputo aho anatuye ubu. Bimwe mu bintu byamugoye ni ukumenyera ubuzima bw’ahandi, kwiga ururimi rwaho ndetse no kubasha guhitamo icyo yazakora. Abajijwe niba ibya sinema yarabivuyemo burundu, Samusure yavuze ko igihe cyose amaze i Maputo yabaga yandika ku buryo mu minsi iri imbere azohereza ibyo yanditse bigakinwa.

Ati “Nzabaha ibyo nanditse babikine, nanjye birashoboka ko najya nkina wenda kuri telefone cyangwa uko bizanshobokera nabona umfata amashusho nkayafata nkina nkayohereza.” Icyakora ku rundi ruhande, Samusure udatinya guhamya ko filime ye yashegeshwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ahamya ko akiri kureba niba yabona abaterankunga kugira ngo abashe gusohora filime iri ku rwego rwiza.

Inkuru Wasoma:  Bwa mbere Gerard Mbabazi yavuze icyatumye asezera kuri RBA yari amaze imyaka 10 akorera

Ati “Hari abo tuba tuganira, ariko habaye hari n’ushaka gufasha ibikorwa byacu yanyegera tukaganira. Unyuze kuri Instagram uhita umbona rwose.” Samusure wavutse mu 1977 yageze i Kigali mu 1997, aha akaba yari yitabiriye igitaramo cya Lucky Dube ariko anafite umugambi wo gushakisha aho Indamutsa za Radio Rwanda zabaga ngo abone uko azinjiramo bityo akabye inzozi zo kuzaba umukinnyi wa filime.

Inkuru Wasoma:  Bruce Melody yishyuye amafranga yagombaga kwishyura arongera arafungwa

Ati “Hari abo tuba tuganira, ariko habaye hari n’ushaka gufasha ibikorwa byacu yanyegera tukaganira. Unyuze kuri Instagram uhita umbona rwose.” Samusure wavutse mu 1977 yageze i Kigali mu 1997, aha akaba yari yitabiriye igitaramo cya Lucky Dube ariko anafite umugambi wo gushakisha aho Indamutsa za Radio Rwanda zabaga ngo abone uko azinjiramo bityo akabye inzozi zo kuzaba umukinnyi wa filime.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved