Igikorwa gifatwa nk’umugenzo wo gukeba imyanya ndangagitsina y’abakobwa mu nzira zo kwamaganwa

Igikorwa cyo gukeba imwe mu myanda ndangagitsina y’abakobwa izwi nka ‘Female Genital Mutilation/Cutting’ (FGM/C), akenshi mu bihugu bya Afurika usanga gikorwa nk’umugenzo gakondo kuburyo buri mukobwa ugeze mu bwangavu akangurirwa kubikora/kubikorerwa. Abagize umuryango uharanira uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori bari munzira zo kwamagana iki gikorwa.

Aba baravuga ko iki gikorwa gikunda gukorerwa bamwe mu bari bo mu bice bitandukanye byo muri Afurika ari ukubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), ryamaganira kure ibikorwa byose byo guca cyangwa se gukomeretsa ibice by’inyuma by’igitsina cy’umugore iyo nta burenganzira bwatanzwe na muganga.

WHO ivuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora gutuma umuntu ava amaraso menshi, kuburyo byanamugiraho ingaruka zirimo ibibazo ku rwungano rw’inkari cyangwa kugateza kubyimba kw’igice kimwe cyangwa se bigateza ibindi bibazo byateza impfu z’abana bavuka ku babyeyi bakorewe iyo mihango.

Raporo ya WHO iheruka ivuga ko abakobwa n’abagore bagera kuri miliyoni 200 bakorewe iki gikorwa cya Female Genital Mutilation/Cutting’ (FGM/C) mu bihugu bigera kuri 30 by’Afurika, uburengerazuba bw’isi no muri Aziya, aho bikorerwa abangavu bato kuva mu bwana kugeza ku myaka 15.

Kuwa 16 Nyakanga 2023, abaharanira inyungu z’abari n’abategarugori ndetse n’imiryango itari iya Leta, bahuriye mu nama itegura indi igamije guhagarika iyi migenzo ya Female Genital Mutilation/Cutting’ (FGM/C). iyi nama kandi yari igamije gutiza imbaraga ihuriro ryiyemeje kurwanya iyi migenzo, aho basabye imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza y’abari n’abategarugori kwinjira muri uyu rugamba.

Uwitwa Ifrah Hussein wakoreye Female Genital Mutilation/Cutting’ (FGM/C) akiri muto yatangije ubukangurambaga mu myaka 10 ishize, bugamije kurwanya iyi migenzo aho yifashishije ubuhamya bwe. Muri iyi nama, Ifrah Hussein yasobanuye ingaruka ziterwa n’iyi migenzo, yaba izo ku mubiri, iby’iyumviro ndetse n’imitekerereze, ahamya ko hakenewe imbaraga zihuse kugira ngo ibi bikorwa bihagarare burundu.

Inkuru Wasoma:  Kigali: Imodoka itwara abanyeshuri b’inshuke yakoze impanuka barindwi barakomereka

Yagize ati “nk’umuntu wakuranye igikomere cyo gukorerwa Female Genital Mutilation/Cutting’ (FGM/C), byatumye ngira ibihe bigoye bituma mfata icyemezo cyo guhaguruka nkavugira abakobwa batagira kivurira bakorerwa ibi bikorwa.” Ifrah yasabye ko abayobozi bakuru mu bihugu bya Afurika bakwiye gushyira imirongo ihuriweho no kurandura iyi migenzo burundu.

Inkuru Wasoma:  Yagaragaye nyuma y'imyaka irenga 30 bitangajwe ko yapfuye.

Yagize ati “nk’umuntu wakuranye igikomere cyo gukorerwa Female Genital Mutilation/Cutting’ (FGM/C), byatumye ngira ibihe bigoye bituma mfata icyemezo cyo guhaguruka nkavugira abakobwa batagira kivurira bakorerwa ibi bikorwa.” Ifrah yasabye ko abayobozi bakuru mu bihugu bya Afurika bakwiye gushyira imirongo ihuriweho no kurandura iyi migenzo burundu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved