Abayoboke ba ADEPR bacitse igikuba nyuma yo kubona umunyamerika mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge azunguza igitambaro kiri mu mabara y’abaryamana bahuje ibitsina. Amashusho y’uyu mugore azunguza iki gitambaro kiri mu mabara y’umutuku, Orange, umuhondo, icyatsi kibisi, ubururu n’ikijuju gisanzwe gikoreshwa n’abaryamana bahuje igitsina akomeje guhererekanwa mu bantu bavuga ko ADEPR yaba yahaye ikaze ikizira.
Icyakora nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bw’itorero bwo buvuga ko butakorana n’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa se bakabashyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose. Uyu mugore w’umunyamerikakazi ari kumwe n’itsinda ry’abahanga mu miririmbire, bari guhugura abaramyi kandi bageze mu gihugu ku butumire bw’itorero rya ADEPR.
Ubwo baririmbaga rero, umwe mu bagize iri tsinda yazamuye igitambaro buhoro buhoro bigera aho atangira kukizunguza cyane yishimye. Nyuma y’amasegonda make abikora, umushumba wa ADEPR Ndayizeye Isae yahise amwegera amubuza kuzunguza icyo gitambaro.
Ndayizeye yaje gutangaza ko aribo babatumiye ariko ubwo yabonaga atangiye kuzunguza icyo gitambaro yatunguwe aribwo yahise ajya kumubuza kukizunguza. Yavuze ko badashyigikira ubutinganyi cyangwa se ngo bakorane n’umuntu ushaka kubushyigikira. Yagaragaje ko kandi nk’itorero badashobora no gukoresha inkunga y’abashyigikira ubutinganyi cyane ko ari n’itorero ryigenga ritagira iryo rishamikiyeho ryariha amabwiriza nk’uko bijya bigenda ku yandi madini.
Ndayizeye yavuze ko umugore wazunguzaga icyo gitambaro ataryamana n’abo bahuje igitsina atanabashyigikira kuko mbere yo kubatumira bari babanje kubigaho. Yanavuze ko nyuma yaje kuganira na we amuhamiriza ko Atari ko bimeze akaba ari n’umubyeyi ufite abana.
Abenshi bagaragaje ko ibyakozwe n’uriya mugore batabyishimiye na gatoya ndetse ari n’ikizira kuzunguza ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina mu rusengero rwabo. Umuyobozi w’ururembo rw’umujyi wa Kigali mu itorero rya ADEPR, pasiteri Rurangwa Valentin yagaragaje ko bitamunejeje ariko ashimangira ko itorero ridashobora gukorana n’abatinganyi cyangwa ababwamamaza.
Icyakora usesenguye neza aya mashusho, wabona ko ubwo uyu mugore yafataga iri bendera yacunganaga n’abantu mu kurirambura ndetse akabikora nk’ufite icyo yashakaga kugeraho mu buryo bwe. Ku rundi ruhande, pasiteri Ndayizeye avuga ko nyuma y’uko ibyo bibaye, yifashishije umuyobozi w’itorero basengeramo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika amwemerera ko Atari abatinganyi.
Yavuze ko kuba bari basanzwe bazi ko Atari abatinganyi n’ubuyobozi bw’itorero basengeramo bukabihamya, bitatuma badakomeza gukorana na bo. Urugendo rwabo mu Rwanda biteganyije ko ruzasozwa kuwa 18 Nzeri 2023.
Igikuba cyacitse mu rusengero rwa ADEPR kubera ibendera ry’abatinganyi. Ni nyuma y'uko umugore uri mubanyamerika batumiwe na Pasiteri Ndayizeye Isae umushumba wa ADEPR azunguje ibendera ry'abatinganyi mu rusengero ADEPR Nyarugenge. pic.twitter.com/uMS8nSv19y
— IMIRASIRE TV (@imirasiretvcom) September 16, 2023