Ihuriro ry’igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ryongeye kurasa mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo ikoresheje indege zitagira abapilote (Drones), mu bice bisanzwe bigenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’igisirikari cya M23 ariko kubw’amahirwe ntawe cyahitanye
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 15/05/2025, ubwo ’igisirikari cya Congo FARDC n’abo bafatanyije bohereje Drone iturutse muri Kisangani igatera ibisasu ku baturage batuye mu Mikenke ahagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’igisirikari cya M23.
Amakuru akomeza avuga ko igisasu kimwe cyaguye mu baturage kandi ko mbere yuko iyo ndege ikirasa yarimaze iminsi igaragara hejuru y’ikirere cyaho mu bikorwa byo kuneka no kugenzura aho izarasa, ariko kubw’amahirwe akaba ntabyo cyangije, nubwo hakirimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane ibyangirijwe.
Gusa icyo abaturage bemeza ni uko aho ibyo bisasu byaguye ari bugufi cyane n’aho abaturage batuye, ibyanatumye bikanga maze bamwe bakazinga ibyangushye bagahunga aho kugeza ubu hari n’abakiri mu bihuru iyo bahungiye.
Mu mezi abiri ashize ni bwo na none igisirikari cya Congo FARDC cyari cyiharaje kurasa mu misozi ya Minembwe ahazwi nk’i mulenge ikoresheje indege zitagira abapilote.(drones) zikarasa buhumyi mu baturage bamwe bagapfa abandi bagakomereka, ibintu n’amatungo nabyo bikahangirikira.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri no mu mpera zako uyu mwaka nabwo, FARDC yateye ibisasu byinshi mu bice bitandukanye byo muri icyo gice, harimo ibyo yateye i Lundu, Kiziba, Gakangala no ku kibuga cy’indege cyaho.
Ibi bisasu byarashwe icyo gihe byasize bihitanye ubuzima bwa benshi, ndetse kandi byangiza n’ikibuga cy’indege cya Minembwe giherereye mu gace ka Kiziba.