Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel yatangaje ko nk’uko yabivuze ubu noneho ingazo z’igihugu cye zagose urugo rw’Umuyobozi wa Hamas. Yahya Sinwar, ruherereye muri Gaza hafi y’ahari inkambi iherereye ahitwa Khan Younis. Mu ijambo Netanyahu yatangaje yagize ati “ Ejo nabigarutseho, nababwiye ko ingabo zacu zakugeraho aho waba uri hose muri Gaza, uyu munsi zagose urygo rwa Sinwar.”
Yakomeje avuga ko nubwo uyu mugabo ashpobora gutoroka, ariko mu gihe ari icyo aricyo cyose aza gufatwa. Abaturage batuye mu gace ka Khan Younis ubwo baganiraga na Reuters, batangaje ko babonye ibifaru by’ingabo za Israel byari biparitse hafi y’urugo rwa Sinwar ariko bitazwe niba we n’umuryango we ariho bari.
Israel ivuga ko uyu mugabo n’umuryango we, bihishe mu buvumo bw’inyubako abamo. Sinwar afatwa nk’umwanzi wa mbere wa Israel, akaba yarigeze afungirwa igihe kinini muri gereza zo muri Israel aho yigiye igiheburayo. Yafunguwe mu 2011 ubwo habagaho ibikorwa byo guhererekanya imfungwa hagati ya Israel na Palestine.
Uyu mugabo kandi yigeze gutangaza ko Hamas ari umugore we, abana n’umuryango we. Intego z’Ingabo za Israel si ukumufata ahubwo ni ukumugeraho zikamwica.