Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, unayoboye Ingabo z’Igihugu (FADM) nk’Umugaba w’Ikirenga, yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abasirikare 525 batojwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu kigo cy’imyitozo cya Nacala.
Ayo masomo yari amaze amezi atandatu, yibanze ku myitozo yihariye y’ingabo zirwanira ku butaka, by’umwihariko ibijyanye no guhashya iterabwoba no kubungabunga umutekano w’imbere mu gihugu.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Perezida Chapo yashimiye Perezida Paul Kagame n’Ingabo z’u Rwanda ku bufasha budasanzwe bakomeje gutanga mu rugamba rwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yibasiwe n’ibyihebe kuva mu 2017.
Yagize ati:
“Amasomo nk’aya yaherukaga gutangwa muri Mozambique mu 2011, icyo gihe na yo yatanzwe n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuba u Rwanda rutoreza ingabo zacu ni igikorwa cy’indashyikirwa. FADM n’igihugu cyacu turashimira cyane u Rwanda ku mbaraga zarwo.”
Maj. Gen Emmy Ruvusha, uyoboye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, na we yashimiye ubuyobozi bwa kiriya gihugu ku bufatanye bwiza, avuga ko imyitozo bahawe izafasha mu gukomeza urugamba rwo guhashya iterabwoba.
Yagize ati:
“Imyitozo ntijya irangira. Tugomba gukomeza gukoresha ubumenyi twahawe kugira ngo duharanire amahoro arambye. Ndi hano nshima ubwitange n’imbaraga mwagaragaje, ariko ndanabibutsa ko urugamba rwo gukomeza gukorera abaturage rutarangiye.”
Mu birori byo gusoza amasomo, herekanwe imyitozo ngiro irimo kurwanya iterabwoba, intambara yo mu mijyi, gutabara abashimuswe, ndetse n’uburyo bwo gukemura ibibazo by’umutekano mu buryo bwihuse. Muri aba basirikare harimo n’abagore batandatu, bigaragaza uruhare rw’abagore mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
U Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi barenga 1,000 muri Mozambique guhera muri Nyakanga 2021, mu rwego rwo gufasha guhashya imitwe yitwaje intwaro yari yaracengeye Intara ya Cabo Delgado. Nyuma y’intsinzi y’icyo cyiciro, ubu RDF iri mu gikorwa cyo guhugura ingabo za Mozambique kugira ngo zishobore kwirwanaho igihe RDF izaba itakihari.
Iyi gahunda igamije gutanga umutekano urambye no kongerera ubushobozi ingabo z’iki gihugu cyakomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba.