Igisirikare cy’u Burusiya cyemeje ko cyahanuye indege ya Ukraine

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko abasirikare b’iki gihugu bahanuye indege y’intambara ya Ukraine yo mu bwoko bwa MiG-29.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 5 Mutarama 2025, iyi Minisiteri yasobanuye kandi ko ingabo za Ukraine zatakaje abasirikare barenga 410 n’imodoka z’intambara zirimo Leopard ebyiri zakorewe mu Budage n’itwara abasirikare ya M113, yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iti “Ibitero 17 by’ingabo za Ukraine byasubijwe inyuma. Umwanzi yatakaje abasirikare barenga 410, ibifaru biri bya Leopald byakorewe mu Budage, imodoka eshatu z’imitamenwa zifashishwa mu bwikorezi zirimo M113 yakorewe muri Amerika.”

Inkuru Wasoma:  Zelensky yemeje ko abasirikare 43,000 ba Ukraine bapfiriye mu ntambara n’u Burusiya

MiG-29 Ukraine yahawe ni izo yahawe n’ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi kuva muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwayishozagaho intambara.

Inyinshi yazihawe na Pologne mu 2023, ndetse iki gihugu cyateguje ko mu gihe cyakwakira F-35 cyatumije muri Amerika, kizatanga n’izindi gisirigaranye.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved