Nyuma y’uko hamaze kumenyekana inkuru ko mu Karere ka Rubavu harasiwe umusirikare bivugwa ko ari uwa FARDC, Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje amakuru y’urupfu rw’umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, warasiwe i Rubavu.
Mu ijoro ryashize ahagana saa saba, tariki 16 Mutarama 2024 ni bwo abasirikare batatu ba FARDC binjiye mu Rwanda. Umwe muri abo basirikare yarashwe ubwo yarasaga ku bamuhagaritse, abandi basirikare babiri ari bo Sgt. Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 na Corporal Anyasaka Nkoi w’imyaka 28, bahise bafatwa mpiri.
Igisirikare cya Leta y’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko abo basirikare bafatiwe mu Mudugudu wa Isangano, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu, bakaba bafatanywe imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47, magazini enye zarimo amasasu 105, ndetse n’amashashe yarimo urumogi.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwavuze ko nta muntu wishwe cyangwa ngo akomereke ku ruhande rw’u Rwanda, bukanizeza abaturage b’u Rwanda cyane cyane abaturiye umupaka, umutekano uhagije ku cyaba icyo ari cyo cyose.