Igisubizo cyatanzwe na Minisitiri Gasana Alfred ku kuba abagororwa bakwemererwa gutera akabariro n’abo bashakanye

Mu bihugu byinshi birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Canada, u Burusiya na Bresil usanga bifata ko gutera akabariro bifatwa nk’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ku buryo n’abafunzwe kubera ibyaha bitandukanye bakoze bemererwa kubonana n’abo bashakanye mu buryo bwihariye, bagakora icyo gikorwa.

Usanga ibihugu byemera ko umugororwa ufunzwe asurwa n’uwo bashakanye bagakora imibonano mpuzabitsina, byemeza ko bifasha benshi haba uruhande rw’ufunzwe cyangwa uwo bashakanye, birimo nko kwirinda ubutinganyi muri gereza, kurinda ko imiryango yasenyuka, ndetse bigafasha na bamwe bafunzwe batari babyara kuba bagira umuryango.

U Rwanda ruri mu bihugu bitemera ko abagororwa bakora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye, rufite itegeko rigira riti “Umuntu wese ufunzwe afite uburenganzira bwo gusurwa ku minsi n’amasaha mu buryo buteganywa mu mategeko ngengamikorere ya gereza, kandi aganira n’uwamusuye ku mugaragaro kuko aba acunzwe n’umucungagereza cyangwa undi mukozi wa gereza wabiherewe uburenganzira.”

Nyamara hari bamwe mu Banyarwanda bagiye bagaragaza ko iri tegeko riramutse rishyizweho byafasha byisnhi birimo nko gusigasira ubumwe bw’umuryango. Ndetse bakabihuza no kuba mu Rwanda hamaze iminsi hari gukorwa amavugurura agamije kunoza imibereho myiza y’abafunzwe no kubafasha kuzisanga mu buzima bwo hanze kuko iyo barangije igihano barekurwa.

Amwe mu mavugurura yashizweho harimo nko gushyiraho ibigo bizajya bijyanwamo abasigaje igihe gito ngo bafungurwe kugira ngo bamanze bigishwe ndetse bahuzwe n’abo bakoreye ibyaha bityo bibafashe gusubira mu buzima busanzwe batekanye. Mu yandi harimo kuba umuntu ashobora kuzajya akatirwa igifungo n’urukiko ariko akagikora ataha iwabo.

Inkuru Wasoma:  U Budage bwatanze igitekerezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Gasana Alfred ubwo yari mu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama, mu muhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga abakozi bashya binjiye muri RCS, itangazamakuru ryamubajije ni ba mu mavugurura mashya yakozwe harimo ko abagororwa bemerewe gutera akabariro n’abo bashakanye.

Minisitiri Gasana yasubije avuga ko mu muco nyarwanda ibi bitemewe kuko umuntu ufunzwe hari ibintu yigomwa mu rwego rwo kumva ko ari kugororwa. Ati “Kugorora abantu bijyana n’imico y’ahantu. Twe rero umuco wacu ni uw’Abanyarwanda, hari ibihugu usanga ibyo byemewe, ariko twe mu muco ndetse n’imyumvire yacu ibyo ntabwo tubyemera ufunzwe, kuko ufunzwe agomba kugira ibyo atemererwa bityo akumva ko ari kugororwa.”

Yakomeje avuga ko umugororwa atemerewe guhuza urugwiro n’uwo bashakanye akaba ariyo mpamvu ibi bitari byemezwa. Avuga ko bizakomeza gutekerezwaho kuko bisaba no gutegura aho bazajya babonanira. Ati “Wenda bizagenda biganirwaho ariko uyu munsi ntabwo tubyemera no mu mavugurura turimo kujyamo ntabwo ibyo byemewe.”

Icyakora nubwo hari abavuga ko aya mavugurirwa yari akwiye hari abandi bavuga ko ibi bitari bikwiye kuko gufata umugororwa ukamuha uburenganzira nk’ubu byaba bisa nko gushimisha uwakoze icyaha kandi akwiriye guhabwa igihano cyatuma yitekerezaho agahinduka, nyuma akarekurwa akajya mu bindi ashaka ariko bitarimo ibyaha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved