banner

Igisubizo gitangaje ACP Rutikanga yahaye Bwiza wabajije niba Abapolisikazi bo mu Rwanda bajya bitabira amarushanwa y’ubwiza

Ku wa tariki 14 Mutarama 2024 nibwo inkuru yabaye kimomo ko uwegukanye ikamba rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari Sous Lieutenat Madison Marsh [Miss America 2024]. Ibi byatumye ACP Rutikanga abazwa n’umuhanzikazi Bwiza impamvu nyamukuru ababarizwa mu nzego z’umutekano batitabira imyidagaduro nk’amarushanwa y’ubwiza.

Sous Lieutenat Madison Marsh akimara kuba Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyi nkuru yaravuzwe cyane, kurusha izindi zose zabanje bashingiye ku kuba mu basirikare bose bitabiriye amarushanwa yabanje aribwo bwa mbere Nyampinga w’umusirikare atowe.

Mu kiganiro Isango Star kizwei nka Sunday Night, umuhanzikazi uri mu bagezweho mu Rwanda yabajije ACP Rutikanga impamvu abantu bari mu nzego z’umutekano ubona bagenda gake mu bikorwa by’imyidagaduro nko kwitabira amarushanwa y’ubwiza cyangwa gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Inkuru Wasoma:  Abanyeshuri barahiye ko batazongera gusiba ishuri nyuma yo kubona ubwiza bwa mwarimu wabo.

ACP Rutikanga yamusubije agira ati “Buriya rero tugengwa n’ikintu cyitwa amahame ya Politiki ya Guverinoma, kandi buri gihugu kigira ayacyo, kigira uburyo gishaka guhamo abantu bacyo imyitwarire iboneye, dufite uburyo bwacu twambara, uko dufata imbunda, uko tugenda ndetse dufite uko twogoshwa.”

Akomeza agira ati “Ni byo koko mu gisirikare n’igipolisi barahari beza kandi baba ba Nyampinga ariko na none kugeza ubu iyo umuntu ahisemo kuza mu gipolisi ni uko abona ariho hamubereye kandi niyo atakizamo ntiyari no kujya muri ayo marushanwa.”

ACP Rutikanga yavuze ko n’ubwo bimeze gutyo hahoraho impinduka bityo birashoboka ko igihe kizagera bakavuga bati reka duhindure amahame twongere dufungure amarembo n’abapolisi bazitabire amarushanwa y’ubwiza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved