Igisubizo gitangaje cyatanzwe na Minisitiri Utumatwishima mu gukemura ikibazo cy’abangavu babyara bakiri bato

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X avuga ko mu rwego rwo kurinda abana b’abangavu baterwa inda imburagihe, ku myaka 15 bajya bahabwa imiti ibarinda gusama.

Minisitiri Utumatwishima yagize ati “Rubyiruko, ikibazo cy’inda ziterwa abangavu Dr Senait yakivuzeho mu Umushyikirano 2024. Ejo abafite imyaka 20 bo muri Amsterdam bambwiye ko bahabwa Contraceptives (uburyo / imiti irinda gusama) mu mpano iyo bujuje 15. Barazikoresha kandi barakeye. Mwikwijijsha tubisabe bitangire iwacuvuba”.

Ubwa yamaraga kwandika ubu butumwa, ibitekerezo byahise byisukiranya ndetse hari bamwe badatinya kuvuga ko ibi bitakorwa kuko byaba bihabanye n’umuco nyarwanda.

Uwitwa Nzigiyimana yagize ati “Nyakubahwa Ministiri, ikibazo n’ababyeyi ubwabo ntibemera ko abana babo bakora imibonano mpuzabitsina kandi rwose irakorwa cyane ndetse no kugeza ku bari munsi y’imyaka 15. Kugira ngo rero ubumvishe ko abana babo ababishaka bakwigishwa byaba ngombwa bagahabwa contraceptive biragoye.”

Nizeyimana Yves Alphonse na we ati “Harya abana bari munsi ya 18 bemerewe gukora icyo gikorwa? Ndumva atari cyo gikenewe cyane tekereza nk’umwana wiga S3 ufite imyaka 15 mu byo umuhaye agiye ku ishuri harimo n’utwo dukingirizo cyangwa agahurira na mama we kwa muganga kwiteza inshinge umwe yinjira undi asohoka!.”

Uretse ababihakanye kandi hari n’abo wasangaga bemera ko ubu buryo bugomba gukoreshwa kuko bufasha benshi mu rubyiruko.

Clemantine Uwimana ati “Ni byo koko contraceptive zirakoreshwa, hari abavuga ko zigira ingaruka ariko nta kintu kitagira ingaruka na kimwe, rero aho kubyara abo tutateganyije twazikoresha kandi hakabaho kudaseka abazisaba kwa muganga cyangwa mu bigo by’urubyiruko.”

Inkuru Wasoma:  Dr Nsanzimana Sabin yihanangirije abakize Marburg ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Abenshi mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo bavuga ko twubahirije umuco nyarwanda iki gikorwa kitari gikwiye ahubwo hakongerwa imyigishirize y’abakiri bato mu gihe hari n’abavuze ko biteye impungenge kuko byarinda gusama gusa ariko ntibirinde indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse hari n’abavuze ko ibi byakongera ubusambanyi mu bangavu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved