Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Eleni Giokos wa CNN muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yabajijwe niba abona akwiriye kongera gutorwa yavuze ko amatora azakorwa n’abaturage ari yo azemeza niba ari we mukandida wujuhe ibikenewe ku cyo bamutorera yongeraho ko byaba byiza abantu bategereje bakazareba ikizavamo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare, mu Ihuriro ry’abagize za Guverinoma ku Isi rizwinka ‘Government Summit’ i Dubai. Iki kiganiro Perezida yagiranye n’umunyamakuru wa CNN cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’imiyoborere myiza y’u Rwanda, amasomo rwakuye mu mateka rwanyuzemo, ndetse n’isomo Isi yagakwiye kwigira ku Rwanda.
Muri iki kiganiro uyu munyamakuru Eleni Giokos yabajije Perezida Kagame ati “Mu Rwanda hateganyijwe amatora muri uyu mwaka, na we urahamya ko ari wowe mukandida wujuje ibikenewe kurusha abandai kuri izo nshingano.”
Perezida Paul Kagame yasubije agira ati “Ubundi amatora, ni ah’abaturage kwemeza niba umuntu bari gutora ari we wujuje ibisabwa ku nshingano bamutoreye. Ubwo rero tuzareba.” Yakomeje avuga ko ibyo umuntu yakoze bigira uruhare mu mahitamo y’abaturage ariko byose bizagaragazwa n’Abanyarwanda mu gihe cy’amatora.
Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganyijwe muri tariki 14 Nyakanga uyu mwaka, akaba azabera rimwe n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique muri Nzeri 2023, yabajijwe niba yitegeye kuzongera kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango RPF-Inkotanyi n’amajwi 99.8%.
Muri icyo kiganiro uyu munyamakuru yamubajije agira ati “Mu maso ya benshi, ibyo bituma uzaba Umukandida w’Ishyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu gihe kitageze ku mwaka gisigaye. Ese ni cyo bivuze.”
Perezida Paul Kagame yamusubije agira ati “Urabyivugiye ko ari ibigararira amaso ya rubanda. Rero ni ko bimeze. Nishimira icyizere Abanyarwanda bangirira. Nzabakorera igihe cyose nzaba nkibishoboye. Yego ni byo rwose ndi Umukandida udashidikanywaho kandi wujuje ibikenewe.”