banner

Igisubizo Platini yasubije umunyamakuru wamubajije ku itandukana rye n’umugore we

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023, umuhanzi Nemeye Platini yari yitabiriye igitaramo cy’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uwizeye Ally Soudy uzwi cyane nka Ally Soudy mu myidagaduro nyarwanda. Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ubwo yamaraga kuririmba, Platini yafashe umwanya wo kuganira n’itangazamakuru kuri iki gitaramo, gahunda y’ibitaramo arimo gutegura ku yindi migabane ndetse n’ubuzima bwe bwite. Umunyamakuru yabajije Platini ku byavuzwe byo gutandukana n’umugore we, ati “Byavuzwe kenshi kuri Social Media ko Platini ashobora kuba yaratandukanye n’umugore we, ntabwo wigeze ubivugaho, kubera iki utabivuzeho, ese ariya makuru ni yo?”

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane abarizwa mu itsinda rya Dream Boys, yasubije abaza umunyamakuru niba ibintu atigeze avugaho ari we agiye kubibwira, yagize ati “Ibintu ntigeze mvugaho, ubu ni wowe ngiye kubibwira?”

Yakomeje avuga ko ibyo bintu abiharira abafite ubumenyi bwinshi ku buzima bwe kumurusha, ati “ibyo bintu mbiharira abafite ubumenyi bwinshi kurusha ibyanjye, hari abafite ubumenyi bwinshi kurenza uko niyizi, abo rero bakomeze babiganireho.”

Inkuru Wasoma:  Abakurikira umuziki nyarwanda baciye Danny Vumbi intege kubyo yakoreraga abahanzi nyarwanda

Ni nyuma y’uko byavuzwe cyane ko Platini yatandukanye n’umugore we Olivia nyuma yo gupimisha utunyangingo ndangasano (DNA) tw’umwana bareraga azi ko babyaranye, agasanga umwana Atari uwe. Byanavuzwe kandi ko uwagiriye inama Platini kujya gupimisha umwana, ari se w’umwana nyirizina, bivugwa ko Platini agaruka mu rugo, yasanze umugore we yateruye ibye na Feza arigendera.

Iki gitaramo Platini yari yatumiwemo na Ally Soudy kandi cyari cyitabiriwe n’abandi bantu bazwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro batandukanye, Massamba Intore, umunyarwenya Patrick Rusine, Rocky Entertainment, Bushali, Kigali Boss Babes, Drama T wo mu Burundi, Makanyaga Abdul, Bruce Melodie, Fally Merci, Bwiza, B-Threy n’abandi. SOMA INDI NKURU BIJYANYE HANO

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved