Mu butumwa Urwego rw’Ubugenzacyaha rwagejeje ku baturage batuye mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, harimo gusaba ababyeyi kudashyira cyangwa se ngo bagumishe amashusho y’urukozasoni muri telefone zabo kuko abana bazibonye bishobora kubatera kuzakora ibyaha byo gufata kungufu nibakura.
Ubu butumwa Abagenzacyaha babutanze mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kwirinda ibyaha birimo guhohotera abana, gufata kungufu n’ibindi byaha muri rusange. Babwiye abaturage bo muri uwo murenge ko kwereka abana amashusho cyangwa amajwi y’urukozasoni ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Mu gutanga ibibazo n’ibitekerezo, bamwe babwiye abagenzacyaha ko hari ahantu muri Nyagatare herekanirwa ku mugaragaro amashusho y’urukozasoni.
Umuyobozi muri RIB ushinzwe Isange One Stop Center ku rwego rw’igihugu, Jean Paul Habun Nsabimana, yagiriye inama abantu bose bafite amashusho y’urukozasoni muri telefone zabo kuyasiba, ababwira ko hari ubwo abana babo babona ayo mashusho bagahohotera bagenzi babo barimo kuyigana.
Nsabimana yakomeje avuga ko iyo Ubugenzacyaha bukoze iperereza bugasanga umwana yarabonye ayo mashusho muri telefone y’ababyeyi be, bufite uburenganzira bwo guhita bubakurikirana mu buryo runaka. Yakomeje avuga ko kandi mu rwego rwo gutahura no gukumira ingeso mbi z’abana zishobora ku kubageza gukora ibyaha, ababyeyi bagomba kujya babaza abana babo aho batinze byatumye bataha igicuku.
Nsabimana kandi yaburiye abavugwaho kugira inzu zerekanirwamo filime z’urukozasoni ko bazakurikiranwa. Yanenze abaturage ku kuba baratinze gutanga ayo makuru kugira ngo aho hantu hafungwe.
Juliet Murekatete, umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yavuze ko aberekana izo filime z’urukozasoni bazerekanira mu nzu rusange ariko bakabikora bihishe, bityo bakaba bagiye gukomeza gukurikirana no guhanahana amakuru kugira ngo hatahurwe aho byerekanirwa.
Yavuze ko ipfundo rwo kudatuma abana babona ayo mashusho ari uko ababyeyi bakwirinda kuyashyira muma telefone yabo. Ni Mu gihe RIB imaze iminsi iri mu bukangurambaga mu bice bitandukanye by’igihugu basobanurira abaturage ibyaha, uko bikorwa n’uburyo bwo kubyirinda.
IMIRASIRE TV