banner

Igisubizo Ubushinjacyaha bwahaye Ingabire Victoire ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ku byo guhanagurwaho ubusembwa

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024, nibwo ikirego Ingabire Victoire Umuhoza yagejeje imbere y’Urukiko Rukuru cyatangiye kuburanishwa aho asaba ko yahanagurwaho ubusembwa, akabona uko yaba umukandida wiyamamariza kuyobora igihugu cy’u Rwanda.

Ubwo yegaraga mu Rukiko yari yambaye ikanzu irimo ibara ry’umukara n’ikote ryiganjemo kaki, maze Ubushinjacyaha bumubwira ko atitwaye neza, bityo ko ubusabe bwe bwo guhanagurwaho ubusembwa butahabwa agaciro.

Perezida w’Urukiko Rukuru yamuhaye ijambo, asobanura ko yanditse asaba gukurirwaho ubusembwa kuko yafunzwe nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Rukuru rwa Kigali mu rubanza rwaciwe tariki ya 30 Ukwakira 2012, ubwo yaziraga ibyaha birimo icy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugore yareku we mu 2018 ku mbabazi za Perezida Kagame. Yagize ati “Mboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame iyo neza yangiriye kandi n’imbere y’Imana ntizibagirana.” Yasobanuye ko ubwo yahabwaga imbabazi, yagiriwe inama y’uko agomba kwitwararika mu kutitesha amahirwe y’imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.

Yavuze ko mu nama yagiriwe harimo kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose cyamusubiza mu byaha yakoze, yongeraho kandi ko impamvu ashingiraho asaba guhanagurwaho ubusembwa, ari uko imyaka itanu iteganywa n’itegeko yageze, kandi impanuro yahawe n’Ubuyobozi bwa RCS yagerageje kuzikurikiza no kubyubahiriza.

Inkuru Wasoma:  Birakomeye! Abahinzi benshi bafite ibiyobyabwenge bikaze mu mirima yabo batabizi

Ingabire yavuze ko yagiriwe inama zirimo guhura n’abayobozi baho atuye, kubana neza n’abandi n’ibindi byinshi. Ati “Nkaba numva ibyo bikorwa byose naragerageje kubikora. Kuba hashize imyaka itanu ndekuwe, kuba naragaragaje imyitwarire myiza ni yo mpamvu nsaba gukurirwaho ubusembwa.”

Umwunganizi we mu mategeko, Me Gatera Gashabana, yavuze ko harebwe ingingo z’amategeko zigaragaza ibigomba kuba byuzuye kugira ngo umuntu asabe guhanagurwaho ubusembwa, uwo yunganira yemeye kubaha ibyo yategekwaga nubwo yari afite umuryango we hanze y’igihugu kandi umugabo we yari arwaye ariko ntiyajya kumureba kuko yagombaga kubahiriza ibiteganywa n’ibikubiye mu iteka rya Perezida rimuha imbabazi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko usabye ihanagurwabusembwa wese adahita abyemererwa ahubwo bisaba ko uwafunguwe yaba yararanzwe n’imyitwarire myiza. Busanga ihanagurwabusembwa ridahita ritangwa kuko umushingamategeko yagaragaje ku urukiko rushora kwemerera uwarisabye cyangwa ntirumwemerere.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ibyo yari yategetswe atigeze abyubahiriza, rutanga urugero ku bijyanye no kujya yitaba umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye inshuro imwe mu kwezi. Bwavuze ko mu 2020 kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza, mu 2021 kuva muri Gicurasi kugera muri Kanama, mu 2022 mu Ugushyingo atigeze yitaba n’umwaka ushize mu kwezi kwa Werurwe na Ukuboza.

Ivomo: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved