Igitangaza kirabaye k’umuhanzi Danny Nanone umaze igihe muri gereza.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagize umwere umuraperi Danny Nanone wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore babyaranye, rutegeka ko ahita afungurwa. Kuri uyu wa 6 Kanama 2022 nibwo urubanza Danny Nanone yaregwagamo n’Ubushinjacyaha rwasomwe, nyuma y’iburana ryabaye ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022.

Ku wa 19 Nzeri 2022 nibwo Danny Nanone yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore babyaranye imfura ye. Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Nzeri 2022. Undi musitari ukomeye mu Rwanda yatawe muri yombi.

Rugamba Yverry, umuhanzi mugenzi wa Danny Nanone akaba n’inshuti ye magara, wari mu cyumba cyasomewemo uru rubanza, yabwiye IGIHE ko Umucamanza yavuze ko bahisemo kugira uyu muhanzi umwere kuko nta bimenyetso bifatika babonye by’uko yaba yarakoze ibyaha yari akurikiranyweho.

Inkuru Wasoma:  RUBAVU: Umuramyi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Samuel Mushimiyimana asohoye indirimbo nshya yise “BIFITE IHEREZO”.

Ibura ry’ibimenyetso bihagije ryahuriranye n’ubuhamya bw’abari biyambajwe muri uru rubanza nk’abatangabuhamya, nabo bagaragaje ko Danny Nanone arengana, bituma Urukiko rumugira umwere ndetse rutegeka ko arekurwa. Bibaye ubwa kabiri Danny Nanone agezwa mu butabera kubera amakimbirane hagati ye n’uyu mugore babyaranye ariko bikarangira agizwe umwere. Mu 2016 nabwo uyu muhanzi yaje kwisanga akurikiranyweho iki cyaha ariko aza kugirwa umwere, ararekurwa. source: Igihe.

Wa mwana w’umukobwa wafotowe yiga anacuruza imbuto ku gataro ageze ku kigo cyamuhaye buruse.

Shadyboo na Dj Briane mu ntambara y’amagambo kubera ibyo yatangaje kuri twitter.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved