Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yakoreye ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ mu bagenzi, aho kuri iyi nshuro yabukoreye mu bigo bitegerwamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Ubu bukangurambaga bwabaye kuwa 9 Kanama 2023, CP Kabera yibukije na zimwe mu ngeso zigaragazwa na bamwe mu bagenzi batega imodoka za rusange, nko gukorakora kuri bagenzi babo batabyumvikanyeho, agaragaza icyaca izi ngeso.
Abatwara ibinyabiziga bibukijwe ko bagomba gucana amatara yo mu modoka mu rwego rwo kunoza umutekano wo mu muhanda n’uw’abagenzi batwaye. Agaruka ku matara y’imbere mu modoka, CP Kabera yavuze ko iyo adacanwe ashobora guha icyuho abokamwe n’ingeso zagiye zigaragara kuri bamwe mu bagenzi.
Yagize ati “mu bihe bitandukanye byagiye bigaragara ko hari imyitwarire ya bamwe mu bagenzi ibangamira umutekano w’abo basangiye urugendo, nko gukorakora ku bandi batigeze bagirana ikiganiro no kwitwikira umwijima bakagenda bareba urangaye ngo bamwibe.” Yakomeje avuga ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigomba gucana amatara kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, moto na veromoteri nazo zigacana amatara ku mwana na nijoro buri gihe.
Ingingo ya 43 y’iteka rya Perezida No85/01 ryo kuwa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, mu gika cyayo cya mbere havuga ko, amatara magufi n’amatara maremare agomba gucanirwa rimwe n’amatara ndanga iyo hagati yo kurenga no kurasa kw’izuba cyangwa bitewe n’uko ibihe byifashe, nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura nyinshi, bidashobotse kubona neza muri metero 100.
Mu gika cyayo cya kane havuga ko amatara magufi y’amapikipiki na veromoteri bigenda mu nzira nyabagendwa, bikomba gukoresha igihe cyose mu buryo bwose.
Amabwiriza y’urwego ngenzuramikorere RURA No010/R/TLTPT/TRANS/RURA/2021 yo kuwa 14/12/2021 agenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hakoreshejwe bisi, asaba imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gucana amatara y’imbere mu binyabiziga kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
CP Kabera yanashishikarije abafite ibinyabiziga bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gufata iya mbere mu gushishikariza abashoferi bakumva ko ari inshingano zo gucana amatara y’imbere mu modoka no gusobanurira abagenzi akamaro kayo.