banner

Igor Mabano n’abandi bashyizwe ku rutonde rw’abagize uruhare mukuzamura abacuranzi mu Rwanda mu rwego rwo Kubategurira ibihembo

Ni irushanwa ryiswe ‘Abacuranzi Award’ rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere hano mu Rwanda ndetse rikaba ritari rimenyerewe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kuko ritigeze riba na rimwe. Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zose mu mwuga wo gucuranga hano mu Rwanda, harimo Igor Mabano, Symphony Band, bamwe mu barimu bo ku Nyundo, abanyeshuri barangijeyo n’abandi batandukanye bakora umwuga wo gucuranga.

Mu kiganiro IMIRASIRE TV yagiranye n’abateguye iri rushanwa, bavuze ko rigiye guha indi sura urwego rw’imicurangire hano mu rwanda. Nanone kandi bakomeje bavuga ko abacuranzi ari abantu badakunda kugarukwaho cyane ngo babe bahabwa agaciro nk’abantu bakora umurimo utoroshye wo gucurangira abahanzi mu ibitaramo runaka, ama concert, kumurika Album ndetse no muma korari.

Babwiye kandi IMIRASIRE TV ko ibihembo bizatangwa mu byiciro bitandukanye harimo icyiciro cy’umucuranzi wa Piano mwiza, Umu bassist mwiza, SOLISTE mwiza, Drummer, Saxophone ndeste n’abacuranzi b’inanga.

Inkuru Wasoma:  Killaman yahishuye impamvu atihutiye gukora ubukwe n’umugore we, agaragaza impamvu yabushoyemo miliyoni 60 Frw

Aba kandi batangarije IMIRASIRE TV ko kwiyandisha ari ubuntu, ku muntu wifuza kugira uwo ashyigikira akaba yaca ku rubuga rwashyizweho akamutora akurikije urwego ashaka kumugezaho, cyane ko uzahembwa kuri buri cyiciro azaba ari uwahize abandi mu majwi ndetse bikaba binagaragara ko abikwiye.

Bavuga ko kandi iri rushanwa ridafite aho ribogamiye ugendeye ku idini, waba uri umurokore, umugaturika, umuyisilamu cyangwa muyandi madini n’amatorero ntibyakubuza kwitabira irushanwa kuko rireba buri mucuranzi wese wo mu Rwanda.

Bavuga ko kandi gutora byatangiye, ushaka kugira uwo ushyigikira uca ku rubuga abacuranzi.com ugahitamo uwo ushaka gushyigikira ukanda VOTE ugakurikiza amabwiriza”. Igihe ibihembo bizatangirwa kizamenyeshwa nk’uko n’ubundi hamenyeshejwe iri rushanwa, bakomeza basaba abantu gushyigikira abitabiriye iri rushanwa mu rwego rwo kuzamura imicurangire hano mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved