Igitekerezo: Ubwo Covid 19 yari imeze nabi mu gihugu, hari iminsi twagiye dusoma tukanabona amashusho n’amafoto mu bitangazamakuru binyuranye by’abantu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus bavuga ko bari gusenga, bamwe bakavuga ko bo badashobora kwandura, abandi ngo barasengera igihugu ngo indwara igende n’ibindi.
Hari n’amashusho yamaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga arimo abana bakiri bato bakagombye kuba bari mu mashuri ariko bayavuyemo biyemeza kugenda batazi iyo bajya ngo ni abagenzi bajya i Siyoni bava mu gihugu cy’irimbukiro, umwe muribo we yivugiye ko n’ubwo bamubona ariko we yapfuye rwose. N’ubwo ibi ari ibishya biri kugaragara ubu, ariko imigirire nk’iyo si iyanone, ni kenshi hagiye hagaragara amatsinda y’abantu batemera kwivuza, batemera gufata amakarita ndangamuntu, abanga gukora cyangwa gutanga umuganda ,abatemera kujya mu matora cyangwa kwitabira ibikorwa byose bya leta iyo biva bikagera.
Aba iyo baganirijwe basobanura neza nta mususu ibyo bemera bagatanga n’ibitabo bakomoramo ibyo bizera bituma bagira iyo myitwarire bigaragara ko ibangamiye iterambere ryabo bwite bagakwiriye kuba bagira ndetse n’amajyambere y’igihugu muri rusange. Igitangaje ni uko ibyo iyo bibaye abayobozi b’amadini babarizwamo babihakana, bakavuga ko babananiye cyangwa se ko bumvise nabi inyigisho zayo, ubwo natwe tukabashungera tukabafata nk’aho ari abarwayi bo mu mutwe, tukabifata nk’ibisanzwe ariko dukwiriye kwibaza ibibazo bikurikira, ese ko abafite iyo migirire batahurwa kenshi kuki icyo kibazo gikomeza kugaragara?
Ese ubuyobozi bw’amadini bukora iki kugira ngo icyo kibazo kirangire? Ese ubundi koko impamvu yabyo ni iyihe? Nkuko mbigarukaho kenshi mvuga ko kugira ngo ukemure ikibazo burundu ukwiriye kugikemurira mu mizi, ikibazo gikwiriye kureberwa mu mpamvu yacyo aka yamvugo ya Rudahigwa ati “Aho kwica gitera wakwica ikibimutera.” Nkuko nabivuze haruguru, aba iyo bafashwe batanga ibyihamya (references) by’aho bakomora uko kwemera kubatera iyo migirire rero ikibazo baba bafite gikwiriye gusuzumirwa aho mu nyigisho bahabwa no mubitabo byitwa iby’iyobokamana basoma, hari inyandiko nyinshi zitari Bibiliya ziba mu madini usanga zirimo inyigisho zishobora kuba umusemburo w’imyimitwarire nk’iyo, Inzangano amakimbirane no kudashyira hamwe mu bantu.
Nko mugitabo cyitwa Ubutumwa bwatoranijwe gikoreshwa mu idini y’Abadivantisti ku rupapuro rwa 95 gukomeza harimo icyigisho kivuga ngo, Mbese abakristo bakwiriye kujya mu miryango ikorera mu ibanga.? iyo usomye icyo cyigisho cyose ubona impamvu ya ba bantu tubona banga kujya muma koperative no muyandi matsinda agamije kwiteza imbere kuko bagaragaza ko itsinda umukristu akwiriye kubamo ari iry’abo bafatanya kungurana inama mubyo bita iby’Umwuka, hari aho bagira bati ” Ntabwo itegeko ry’uwiteka rivuga ngo ntimukifatanye n’abatizera mudahwanye ryerekeye gusa ku gushyingiranwa kw’abakristo n’abatizera Imana, ahubwo ryerekeye ku masezerano yose aho amatsinda ayagirana ashyira hamwe mu buryo bwimbitse kandi muriyo hagakenerwa guhuza mu mwuka no mu mikorere.”
Aha birumvikana ko bagaragaza ko gushyingiranwa kw’abo bita ko bizera Imana n’abo bitako batayizera bitemewe, ibi bikaba ari ibice byagabwe n’abanyamadini mu banyarwanda bafite ubumwe bavuga ururimi rumwe umuco umwe kandi bakomoka hamwe, nta gushindikanya, imyumvire nk’iyi ikwiriye kwamaganwa nk’andi macakubiri yose, uru ni urugero rumwe kandi ruto cyane kuko inyandiko ni nyinshi ziri mu madini menshi kandi n’aho bitari nk’inyandiko usanga hari amahame adafite aho yanditse ariko yumvikanyweho abagize ayo madini bagenderaho.
Kuba ntaho byanditse mu mahame abagenga bagaragariza urwego rwa leta rushinzwe kureberera no kugenzura amadini nibyo bituma abayobozi b’amadini bihakana ababa bafatiwe muri ibyo bikorwa cyangwa bagaragaweho iyo myumvire. Gusa si ibyo gusa kuko na Bibiliya ubwayo benshi bavuga ko ariyo bagenderaho gusa, nayo igaragaramo amasomo yabangamira iterambere ry’imibereho n’imibanire by’abagize umuryango mugari, ukumva bamwe mu bayobozi b’amadini baravuga ko ayo masomo yumviswe nabi ariko sibyo.
Bibiliya ni ibitabo byanditswe n’abantu batandukanye bafite imyumvire itandukanye, bo mu mico itandukanye bafite impamvu zitandukanye ndetse babyandika no mu bihe bitandukanye, ibi biragaragaza ko bibiliya ubwayo nta bumwe yifitemo nta nubwo ishobora gutanga, buri munsi tubona amadini atandukana buri rimwe rikajya ukwaryo kuko hari ibyo baba batumvikanyeho muri iyo Bibiliya, ubumwe itarema mu bayigisha ntiyaburema mu bayigishwa ubwayo ni umuzi w’amacakubiri.
Rero nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo gukosora abandi ayifashishije cyangwa ngo avuge ko bayumva nabi kuko nawe nta gipimo aba afite cy’uko ariwe uyumva neza cyane ko aba atari we wanditse ibiyirimo, kenshi aba avuga ibyo yitekerereje kandi n’abandi baba batekereza, ubundi akaba avuga ibyo yigishijwe n’abandi kandi abo bandi nabo bigisha imyumvire yabo gusa ndetse batigishize bose basoma izo nyandiko.
Ibi ni ibiraduha umukoro wo gushakira mu mizi nk’uko nabigarutseho ikibazo tubona mu baturage b’igihugu ariko abanyamadini bakabitarutsa bavuga ko babyumvise nabi ariko nyamara ibyo biba ari ukwirengera no kurwana ku izina ryabo ngo ritajyaho umugayo, ibitabo abo baturage basoma cyangwa basomerwa bikomeza gucuruzwa no kwigishwa muri rubanda niyo mpamvu ikibazo kitarangira, mu mugambi wo guhangana n’iki kibazo cy’igwingirabitekerezo riterwa n’inyigisho nyobokamana.
Hakwiriye kubaho ubugenzuzi bukoraho hagamijwe kureba ireme ry’inyigisho ziri mu nyandiko n’ahandi zikoreshwa mu madini, kuko ibi dukwiriye kubibonamo ko ari imbogamizi ku iterambere mu mibereho n’imibanire by’abaturage ndetse n’igihugu muri rusange, ubugenzuzi bukwiriye gukorwa hagamijwe ineza y’Abanyarwanda kubungabunga ubumwe bwabo, cyane ko aribwo mbaraga z’igihugu, kuko urashe intekerezo ahamya imyumvire,uhamije imyumvire yica ibinyejana. Src: Bwiza