Ihangana hagati ya The Ben na Bruce Melodie rigeze aho intambara irwanwa n’abafana babo

Imyidagaduro mu Rwanda irangwa n’udushya twinshi, gusa haba ubufana n’ibindi abantu bita ishyari byose ni imyidagaduro. Muri iyi myidagaduro niho humvikanye amakipe abiri ahanganye yose yitwa Team B na Team B. icyo gihe iri jambo ryazanywe n’umunyamakuru witwa Lucky Nzeyimana avuga ko hagiye kuba ihangana hagati ya Team B na Team B.

Nubwo Nzeyimana ateruye ngo avuge ko icyo B uko ari ebyiri zisobanuye, abasesenguzi cyane abakorera kuri YouTube na X baje gufata umwanzuro bavuga ko B zombi zihagarariye Ben na Bruce, badaciye ku ruhande bemeza ko ikipe ya Bruce Melodie igiye guhangana n’ikipe ya The Ben. Icyakora icyo gihe Bruce Melodie abibajijweho, yabigaramye avuga ko nta kintu na gito abiziho.

Icyakora mbere y’uko iri hangana riza, umwiryane hagati ya The Ben na Bruce Melodie wari waravuzwe ndetse unaturuka mu bantu ba hafi b’abo, uvugwa ko waturutse ku ndirimbo The Ben yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya. Gusa ikizwi neza ni uko The Ben atigeze yumvikana na Harmonize wahise akorana na Bruce Melodie basanzwe bari inshuti, ibi bihita biba bimwe bavuga ngo umwanzi w’inshuti yawe aba umwanzi wawe.

Habayeho kwirengagiza ibyo Bruce Melodie yigeze kuvuga ko abahanzi bakorera umuziki hanze y’u Rwanda aba ari abanebwe, indirimbo ya The Ben na Diamond yarangiye Bruce Melodie na we ajya gukorana na Harmonize iyo bise ‘Totaly Crazy’. Sinzi uko byaje kugenda ariko izi ndirimbo zikigera hanze, abafana b’umuziki nyarwanda babaye nk’abacitsemo kabiri, kubera ko buri wese yahise afata uruhande ajyaho ku bakoranye Collabo ‘Bruce Melodie x Harmonise’ na “The Ben x Diamond’ abanyarwanda kubanya Tanzaniya.

Ibi byaje kuva mu bafana uko iminsi igenda ishira, ahubwo byadukira mu banyamakuru baratura batangira kugaragaza ubufana, aho abanyamakuru nka Fatakumavuta, Lucky Nzeyimana kimwe na Ddumba ufasha abahanzi berura bavuga kandi bagaragaza ko bafana Bruce melodie, ku rundi ruhande The Ben we yari ashyigikiwe na The Cat Babalao, Emmy Ikinege ndetse n’abandi.

Inkuru Wasoma:  Biravugwa ko Weasel yongeye gukubita Sandra Teta umunsi wa mbere asubira kumureba

Ntabwo hashize igihe kinini uyu munyamakuru Emmy Ikinege yanditse inkuru ku kinyamakuru akorera avuga ku gitaramo cya Bruce Melodie cyabereye I Burundi ko cyivanzwemo na police, ibyo byaje gusembura Bruce Melodie nawe afata mikoro atangaza ko Emmy amwanga. Tayali intambara y’amagambo mu bafana yahise ibona indi nzira icamo dore ko Emmy yari agaragaje ko ari ku ruhande rwa The Ben usanzwe atumvikana na Bruce Melodie.

Ubwo Bruce Melodie yakoreraga igitaramo I Burundi yaherekejwe na Fatakumavuta, mu gitaramo cya The Ben nawe yaherekejwe na Emmy n’abandi banyamakuru. Karomba Gaelle uzwi nka Coach Gaelle niwe ureberera inyungu za Bruce Melodie, yaje kumvikana atega The Ben iminsi avuga ko igitaramo cye kitazaba.

Abafana bo ntabwo babuze ibyo bavuga kuko Bruce Melodie wigeze guha umugore we impano y’imodoka ya miliyoni 80frw, ubwo The Ben yahaga umugore we imodoka ya miliyoni 250frw abafana be babinyujije kuri Instagram ntabwo bihishiriye. Noneho rero ubwo The Ben yageraga mu Burundi, live zarakozwe bavuga ko The Ben ajugunye Bruce mu bisheke bitewe n’ukuntu yakiriwe kumurusha. Icyakora Bruce Melodie nawe ntabwo yabuze ako anagamo, yahise aposting icyapa kiri mu Burundi ari kwamamaza Primus agira ati “njye igihe cyose mba ndiyo.”

Bruce Melodie yatangaje ko nta ruhare agira mu kuba abantu bamugereranya na The Ben ndetse akaba anamufata nka mukuru we. Abajijwe ku hangana riba hagati ye na The Ben yatangaje ko we atabibamo ahubwo bikorwa n’abandi. icyakora yavuze ko atari bibi iyo ari abandi babirimo, ikibi ni uko ari we wamwataka avuga ko The Ben ari ‘umuntu wanjye’. Bruce Melodie yavuze ko umuziki we ntaho uhuriye n’uwa The Ben, mbese umuntu yabafata nk’amakipe kuko usanga abakinnyi nta kibazo bafitanye ariko abafana bagashaka kubahanganisha. Kugeza ubu nta kintu The Ben aravuga ku bivugwa ko bahanganye.

IMIRASIRE TV

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved